Umwana w’imyaka 7 y’amavuko ubarizwa mu mujyi wa Houston uri muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dylan Virtudazo yafashishije abakene 50 batagira aho baba impano yahawe mu ku isabukuru ye y’amavuko.
Nk’uko igitangazamakuru Chron cyabitangaje, uyu mwana yasobanuye ko ku munsi w’amavuko, yahawe impano y’amafaranga gusa icyo kuyakoresha cyabanje kumubera ihurizo. Ati: “Nyogokuru n’abandi bampaye amafaranga ku munsi w’amavuko, ariko sinari nzi icyo nayakoresha. Naje gutekereza ko nayafashisha abatagira aho baba.”
Ubwo Dylan n’ababyeyi be batemberaga, yitegereje mu idirishya ry’imodoka yabo, yibaza niba hari icyo yafasha abakene benshi yabonaga ku muhanda.
Umubyeyi we Irwin Virtudazo yavuze ko hashize ibyumweru bibiri ubwo Dylan na bagenzi be bari ku ishuri, mwarimu wabo witwa Stefan yababajije icyo bazakora ku munsi wahariwe kwishimira ibyagezweho no kubisangiza abandi uzwi nka ‘Thanksgiving’.
Ati: “Yavuze ko azakoresha amafaranga yahawe ku munsi w’amavuko, agaburira abadafite aho baba.”
Ngo umwana ntiyigeze gutekereza ko aya mafaranga yayaguramo ibimushimisha nk’abandi bana, birimo ibikinisho, ati: “Yavuze gusa ko ashaka gufasha abakene.”
Dylan yafashe aya mafaranga [ntiyigeze atangarizwa umubare] maze ayaguramo ibiribwa, udusokozo n’udupfukamunwa.
Tariki ya 26 Ugushyingo ku munsi wa ‘Thanksgiving’, uyu mwana ashyiriye buri mukene impano ipfunyitse mu gakapu gatoya, bose uko ari 50 abagabanya mu buryo bungana.


