Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko yaguye mu bitaro bya Chennai muri leta ya Tamil Nadu mu Buhinde, azira gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo na ba nyirarume.

Ababyeyi b’uyu mwana batangarije polisi y’igihugu ndetse n’abayobozi b’iwabo ko aba bagabo batangiye kumufata ku ngufu mu 2017, ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko.

Mbere y’iki gihe, batangiye kubimenyesha ubuyobozi, nyuma yo kubona umwana wabo atangiye kugira imyitwarire itamenyerewe. Ngo mu nda hamuryaga cyane ndetse yajya mu bwogero, akabura imbaraga ntashobore guhagarara, byagera mu ijoro, ntasinzire neza.

Ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020, uyu mwana yagiye mu bwiherero inshuro ebyiri mu minota 30 gusa, ubwa kabiri yasubiyemo ntiyabashije gusohokamo, ababyeyi bamuhamagaye ntiyikiriza. Bahise bamena umuryango w’ubwiherero maze bamwihutisha ku bitaro.

Gusa kumuvuza ngo akire byanze, abura ubuzima kuri uwo munsi nk’uko ikinyamakuru India Glitz dukesha aya makuru cyabitangaje kuri uyu wa 17 Gashyantare. Icyababaje aba babyeyi kurushaho ngo ni uko na mukuru w’uyu mwana ufite imyaka 10 y’amavuko, yajyaga afatwa ku ngufu.

Umurambi w’umwana wahise ujyanwa ahakorerwa ibizamini kugira ngo impamvu nyakuri y’urupfu rwe imenyekane, abagabo [bafashe ku ngufu aba bana] uko ari 16 batawe muri yombi, bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    UWOMWANA ARA MBABAJEPE GUSA ABOBABYEYI BUWOMWANANIBIHANGANE KANDI IBYOBHGABO BIZAHANWE BYINANGARUGERO

  2. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    UWOMWANA ARA MBABAJEPE GUSA ABOBABYEYI BUWOMWANANIBIHANGANE KANDI IBYOBHGABO BIZAHANWE BYINANGARUGERO

  3. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    mbega ibibazo? ubwose ababyeyi buwo mwana babagahe kujyirango umwana ajyere aho apfa? Jesus ko bitoroshye? imana imwakire mubayo kd abo babikoze bazahanwe byintanga rujyero.

  4. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    mbega ibibazo? ubwose ababyeyi buwo mwana babagahe kujyirango umwana ajyere aho apfa? Jesus ko bitoroshye? imana imwakire mubayo kd abo babikoze bazahanwe byintanga rujyero.

  5. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    biteye isoni nagahinda ababyeyi buwo mwana bihangane bakatire urubakwiye barigusebya izina umugabo

  6. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    biteye isoni nagahinda ababyeyi buwo mwana bihangane bakatire urubakwiye barigusebya izina umugabo

  7. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    uyu mwana atey agahindap gusa bino bigabo bikwiye guhanwa byintanga rugero murakoze!

  8. Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume
    uyu mwana atey agahindap gusa bino bigabo bikwiye guhanwa byintanga rugero murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *