Bwiza

Umwana wa Knowless na Clement yashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere- AMAFOTO

umuryango
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Kabiri, 3 Nzeri 2019 saa 07:26
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Umwana wa Knowless na Clement yashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere- AMAFOTO

Nyuma y'imyaka ikabakaba itatu Ishimwe Clement na Butera Knowless babyaranye umwana w'umukobwa bise Ishimwe Or Butera, bamushyize ahagaragara.

Se w'umwana, Clement yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram acurangira uyu mwana, akoresheje Piano.

Mu magambo uyu mugabo usanzwe atunganya umuziki mu buryo bw'amajwi, yavuze ko ari uwa mbere mu b'ingenzi acurangiye.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Abenshi bibazaga impamvu aba babyeyi batagaragaza umwana wabo, haba ku mbuga nkoranyambaga nk'uko n'bindi byamamare bibigenza.

Knowless yatumirwaga mu biganiro n'abanyamakuru, iki kibazo kikaza mu byo yabazwaga ariko we agasubiza ko atazi icyo umwana we azanga cyangwa azakunda. Yavuze ko agomba kubaha uburenganzira bwe, icyakoze amara abantu impungenge ubwo yavugaga ko umwana we nakura agakunda ibyo gusangiza ubuzima bwe abakunzi be biciye ku mbuga nkoranyambaga, nta kabuza azabikora.

Ishimwe Or Butera yavutse mu Gushyingo 2016.

Amashusho:

https://www.instagram.com/p/B168YSAHIQr/

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.