Umwana yavukanye imitwe itatu- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umwana wavukiye mu gace ka Etah, mu gihugu cy’u Buhinde, yavukanye umutwe ufite indi ibiri iwushamikiyeho, bityo abaganga bakaba biteguye kumubaga.

Uyu mwana yavutse ku wa 11 Nyakanga 2019, ababyeyi be bakomoka mu gace ka Pilua. Nk’uko bitangazwa na DM ngo abo mu muryango ndetse na muganga wabyaje umubyeyi, ngo batewe agahinda cyane no kubona uwo mwana avukanye ubusembwa.

Bijji Thakur wabonye uyu mwana, yagize ati “ Ni umukobwa, afite imitwe itatu, agaragara nk’ikivajuru”.

Nyuma yo kuvuka, uyu mwana yoherejwe mu bitaro bikuri byo muri aka gace ka  Etah, aho abaganga bagomba kumwitaho byisumbuyeho.

Rajesh Thakur uhagarariye ibitaro uyu mwana yoherejwemo, yatangaje ko ubuzima bwe butameze neza bakaba bateganya kumubaga agasigarana umutwe umwe.

 

w1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *