Urukiko rw’ubujurire byitezwe ko kuri uyu wa 4 Mata 2022 rusoma umwanzuro warwo ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara n’abandi 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko rukuru.
Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rukuru rwahamije Rusesabagina bimwe mu byaha yaregwaga bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu 2018 n’2019, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Uru rukiko rwanakatiye Sankara igifungo cy’imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yafashije Ubushinjacyaha kubona amwe mu makuru bwifashishije muri uru rubanza. Na we yahamijwe bimwe mu byaha yaregwaga.
Sankara na bamwe mu bo bareganwa barajuriye, basaba kugabanyirizwa ibihano, we avuga ko amakuru yatanze adahwanye n’igihano yakatiwe, ngo ahubwo yakabaye akatirwa igito gishoboka cy’imyaka itanu, cyangwa se byaba ngombwa akoherezwa mu kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abasirikare bitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Icyifuzo cyo gusubira mu buzima busanzwe kandi n’uwitwa Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku nshingano y’Umuvugizi wa MRCD-FLN atarafatwa, na we yakigejeje ku rukiko, bombi babishingiye ku kuba ngo hari abari abasirikare bakuru muri uyu mutwe bakabaye babazwa ibitero byawo, ariko bo boherejwe muri iki kigo.
Ubushinjacyaha bwo bwasabiye Sankara, Nsengimana n’abandi kongererwa ibihano bubishingiye ku kuba ngo urukiko rukuru hari ibyaha rutabahamije. Kuri Sankara, busaba ko yakatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Urubanza ku rwego rw’ubujurire rwapfundikiwe tariki ya 21 Gashyantare 2022, urukiko rwemeza ko ruzasoma umwanzuro tariki ya 21 Werurwe ariko ntabwo rwasomwe. Perezida w’Inteko iburanisha yasobanuye ko iminsi 30 rwihaye yo kwandika urubanza yabaye mike bitewe n’uko dosiye y’ababurana nini kandi n’abaregera indishyi ari benshi, biba ngombwa ko rwiyongeza indi 15 rwemererwa n’itegeko.
Inkuru ku isubikwa ry’isomwa ry’uru rubanza https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-rwa-Rusesabagina-Sankara-na-bagenzi-babo-rirasubitswe

4 Responses
Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ugiye kumenyekana
Nizere ko nawe ejo bazamurkura kuko ndabona ari umwaka w’imbabazi kubagenocideri tumaze kwibagirwa ko yanabayeho kuburyo abishe kubahana ntacyo bikimaze

Reka tuzumve ikizavamo ariko kandi haribazwa niba Urwanda ruzunguka cyanga ruzahombera muri izi mznza! Kuva Busingye yakwemeza ko igihugu cy’Urwanda aricyo cyarishye indege yazanye Rusesabagina mu Rwanda, byaje kugaragara ko habaye ishimutwa kandi nta rubanza rwakwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu gihe haba harimo ibikorwa by’ishimutwa! Byose rero bishobora kuzaba impfabusa!