Halima Cissé n’umugabo we Abdelkader Arby bavuganye na RFI, bahishura ko umwe mu bana babo b’abahungu bamwise Mohammed VI, izina ry’Umwami wa Maroc. Ibi ngo ni uburyo bwo kumuha icyubahiro n’iki gihugu kuko abana babo, bavukiye mu mujyi wa Casablanca aho bakomeje kwitabwaho mu byuma (incubators/couveuses). Ari mu bitaro byigenga bya Aïn Borja, Madamu Cissé, w’imyaka 26, yabwiye RFI ati: “Nkumbuye igihugu cyanjye, umukobwa wanjye w’imfura [w’imyaka ibiri n’igice], umuryango wanjye n’inshuti zanjye”. Khalid Mseif, muganga uri kumwitaho n’abana, yashimye umuhate we n’uburyo atuje, abwira RFI ko abana “bakomeye cyane”, ko barokotse “ibibazo byo kuvuka kare cyane”. Halima Cissé n’umugabo we Abdelkader Arby bibarutse abana icyenda muri Gicurasi; abahungu batanu n’abakobwa bane. Bari basanzwe bafite umwana umwe w’imyaka ibiri n’igice. Batuye i Timbukutu muri Mali aho umugabo ari ajudant mu gisirikare cya Mali (FAMA).
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Bihishe byinshi :Uruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda,bishobora kuba Umuzuko w’umubano mu karere
youtube.com


