Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi w’imyaka 30 watwaraga imodoka za rukururana, Ladouce Munyakazi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 30 Ukuboza azize impanuka yabereye mu Karere ka Kirehe, akaba asize umugabo n’abana batatu.

Munyakazi wari umwe mu bagore mbarwa batwara amakamyo atwara imizigo mu gihugu, yari mu muhanda aturuka muri Tanzania, ubwo ikamyo yari atwaye yarengaga umuhanda ahantu hitwa Kinuzi, hafi y’umupaka wa Rusumo.

Avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, CIP Hamdun Twizeyimana, umuvugizi wa polisi mu burasirazuba, yavuze ko bataramenya neza icyateye iyi mpanuka.

Yongeyeho ko Munyakazi yari wenyine mu modoka yari itwaye imizigo.

Ati “Yananiwe kuyobora imodoka arayisimbuka kubw’ibyago akandagirwa n’iyo modoka.”

Ababibonye ariko bavuga ko ikamyo yari itwaye itagenderaga ku muvuduko ukabije.

Mu kiganiro nyakwigendera yigeze kugirana na TNT, yavuze ko yakoreraga ikigo cy’ubwikorezi kitwa Nine United Ltd, akaba yarakoreraga Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali mu muhora wa ruguru, ndetse no hagati ya Tanzania n’u Rwanda mu muhora wo hagati.

Yavuze ko yakunze uyu mwuga wo gutwara za rukururana kubera se nawe wari umushoferi wazo.

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    imana imwakire mubayo kbsa jyewe namukundaga yari kitegererezo kubagore pe

  2. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    imana imwakire mubayo kbsa jyewe namukundaga yari kitegererezo kubagore pe

  3. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Imana yakire ubugingo bwe!!! Gusa arambabaje bitavugwa.

  4. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Imana yakire ubugingo bwe!!! Gusa arambabaje bitavugwa.

  5. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    imana imwakire mubayo kandi twihanganishije n’umuryango we.

  6. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    imana imwakire mubayo kandi twihanganishije n’umuryango we.

  7. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    iyi nkuru irabababaje cyaneeeeee,imana imwakire mubayo kandi twihanganishije n’umuryango we.

  8. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    iyi nkuru irabababaje cyaneeeeee,imana imwakire mubayo kandi twihanganishije n’umuryango we.

  9. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Nubwo ashoje umwaka nabi Nyagasani akomeze umuryango we asize ukomeze ukomere

  10. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Nubwo ashoje umwaka nabi Nyagasani akomeze umuryango we asize ukomeze ukomere

  11. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Bigaragara ko abagore bagira impungenge kubera ukobaremye urabona ko yasimbutse imodoka igenda kandi ymuvuduko ntabwo warukabije.
    Rero bakwiriye imirimo ibakwiriye!

  12. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    Bigaragara ko abagore bagira impungenge kubera ukobaremye urabona ko yasimbutse imodoka igenda kandi ymuvuduko ntabwo warukabije.
    Rero bakwiriye imirimo ibakwiriye!

  13. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    umuryango wanyakwigendera niwihangane gusa nyakwigendera yari inkwari,

  14. Umwe mu Banyarwandakazi bacye batwara za rukururana yishwe n’impanuka
    umuryango wanyakwigendera niwihangane gusa nyakwigendera yari inkwari,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *