Uwitwa Kwitonda, umwe mu bantu 20 bareganwa na Paul Rusesabagina bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba aravuga ko nta ruhare yagize muri jenoside ndetse nta ruhare yagize mu bitero by’iterabwoba agasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasubukuwe uru rubanza rwa Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rubera mu rukiko Rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Urubanza rw’uyu munsi rwatangiranye n’uwahoze mu mutwe wa FLN witwa Emmanuel Nshimiyimana yiregura ku byaha ashinjwa.

Muri uru rubanza kandi umunyamategeko Sharif Mugabo, wunganira undi witwa Kwitonda yavuze ko ubushinjacyaha nta mpamvu bwagaragaje bushingiraho zigaragaza impamvu umukiriya we ari mu rukiko, mu gihe abandi bantu nkawe bajyanwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero cya Mutobo.
Umunyamategeko Mugabo yagize ati “ Umukiriya wanjye (Kwitonda) nta byaha bya jenoside afite, kandi ntiyigeze agira uruhare mu bitero by’iterabwoba. Ubushinjacyaha ntibwagaragaje aho dosiye ye itandukaniye n’izindi z’abajyanwe mu gusubiza mu buzima busanzwe mu bihe byashize.
Urubanza rurakomeje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


