Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (marine) zatabaye abagabo batatu bari barohamye mu kiyaga cya Kivu gihereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuwa 23 Nzeri 2016, babiri barohorwa ari bazima mugenzi wabo umwe bamubona yamaze guhitanwa n’amazi.

Iki gikorwa kidasanzwe cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba, mu Kagari ka Kiraga; kikaba cyarabaye ahagana saa munani z’amanywa.
Ku ruhande rw’ ingabo z’igihugu (RDF) zitangaza ko zamenyeshejwe ko hari ubwato bumaze kurohama mu kiyaga cya Kivu, bagahita bohereza itsinda ry’ingabo zirwanira mu mazi gutabara ngo bakize ubuzima bw’abagabo batatu.

Ku bw’amahirwe make umurambo w’umwe muri abo bagabo batatu wasanzwe ahagana ku ndiba z’ikiyaga cya Kivu ari nako wahiswe uzanwa ku nkombe ugahabwa polisi ngo ishakishe umwirondoro we unakorerwe n’ibizami mbere yo gushyingurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


