Ni impinduka zidasanzwe muri White House aho Karine Jean-Pierre yagizwe Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, ahinduka umugore wa mbere w’umwirabura kandi ubana n’uwo bahuje igitsina ugiye kuri uyu mwanya.
“Ndi byose Donald Trump yanga.” Ibi nibyo Karine Jean-Pierre yavuze muri 2018.
Nyuma y’imyaka ine, niwe rero uzaba ashinzwe kuvugira perezida no gukemura ibibazo byabajijwe buri munsi. Ntabwo ari mushya muri politiki. Yitabiriye ibikorwa byinshi byo kwamamaza kandi yabaye mu matsinda ya Barack Obama ndetse na Joe Biden nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Karine Jean-Pierre w’imyaka 44 yavukiye muri Martinique ku babyeyi bakomoka muri Haiti, akaba avuga neza Igifaransa. Ariko muri Amerika, aho ababyeyi be bimukiye afite imyaka 5, ni ho yubakiye ubuzima bwe.
Asobanura ko urugendo rw’umuryango we ari rwo rwerekana inzozi z’Abanyamerika.
Se yari umushoferi wa tagisi naho nyina akavurira mu rugo. We ubwe yarangije amashuri ye muri kaminuza ikomeye ya Columbia i New York, mbere yo kugaragara mu bikorwa bya politiki.
Yashakanye n’umunyamakuru wa CNN kandi bafitanye umukobwa. Asanzwe aziranye n’abanyamakuru neza. Amaze kugirana ibiganiro n’abanyamakuru kenshi muri White House nk’umuvugizi wungirije. Asimbuye kuri uyu mwanya uwari shebuja, Jen Psaki, ugiye gukorera imwe muri televiziyo zegereye ishyaka ry’Abademokarate.

Karine Jean-Pierre na Jen Psaki
“Azaha ijambo abantu benshi cyane”
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gicurasi, umuvugizi ucyuye igihe, Jen Psaki, yazanye Karine Jean-Pierre, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bemewe na White House. Yashimye, mu ijwi rimwe na rimwe ryuje amarangamutima, imico ya Karine, amuhobera inshuro nyinshi.
Jen Psaki ati “Karine Jean-Pierre “azaba umugore wa mbere w’umwirabura, umuntu wa mbere wemera ku mugaragaro ako abana n’uwo bahuje igitsina ufite uyu mwanya, ni byiza, kuko guhagararirwa ari ngombwa, kandi kuko azaha ijambo abantu benshi, kandi akereka abantu benshi ibishoboka iyo ukoze cyane ukarota byagutse. ”

10 Responses
Umwiraburakazi wa mbere ubana n’uwo bahuje igitsina yagizwe Umuvugizi wa White House
Uwo mutinganyi se ayo mafr yo muri Whitehouse arayamaziki nibwo ayafite Atari make