Umwongereza Karim Khan wakoze muri TPIR yagizwe Umushinjacyaha mushya wa ICC

Sangiza iyi nkuru

Umwongereza Karim Khan kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Gashyantare 2021, yatorewe kuba umushinjacyaha w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)muri manda y’imyaka 9 asimbuye Umunyagambiyakazi, Fatou Bensouda.

Ibihugu 123 by’ibinyamuryango bya ICC byamutoye kuri uyu wa Gatanu mu nama yabyo ngarukamwaka yateraniye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mushinjacyaha wa gatatu w’uru rukiko rufite icyicaro I La Haye mu Buholandi azasimbura ku mugaragaro Bensouda, watowe mu 2011, muri Kamena 2021.
Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko Fatou Bensouda yagiyeho asimbura Umunya-Argentine Luis Moreno Ocampo.

Biravugwa ko amatora yabaye mu byiciro bibiri. Umwongereza Karim Khan yayatsinze ku majwi 62 atsinze Umunya-Irlande, Fergal Gaynor wagize amajwi 42, Umunya-Espagne Carlos Castresana Fernandez wagize amajwi 5, n’Umutaliyani Francesco Lo Voi wagize 3.

Uyu munyamategeko w’impuguke mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu w’imyaka 50, yari aherutse kuyobora iperereza ridasanzwe ry’Umuryango w’Abibumbye ku byaha byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Yanakoze kandi mu nkiko mpuzamahanga zitandukanye zirimo urwashyiriweho u Rwanda, Sierra Leone, muri Liban, Cambodge no mu cyahoze ari Yougoslavia.
Yabaye kandi umujyanama wa w’uwahoze ari Perezida wa Liberia, Charles Taylor, wakatiwe mu 2012 imyaka 50 y’igifungo kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Karim Khan kandi yunganiye muri ICC uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, Umunyekongo, Jean Pierre Bemba na Saïf al-Islam Kadhafi, umuhungu wa nyakwigendera Mouammar Khadafi, wahoze ari umuyobozi wa Libya.

Inama y’Inteko Rusange y’ibihugu bibarizwa muri ICC, ubusanzwe yari iteganijwe ku ya 7 kugeza ku ya 17 Ukuboza, yagabanyijwemo ibice bibiri bitandukanye, isubika amatora y’umushinjacyaha kugeza ku ya 12 Gashyantare. Icyiciro cyo gushyiraho umushinjacyaha cyasubitswe inshuro zitari munsi y’icyenda, kubera ko inama ngishanama z’ibihugu zagiye zinanirwa kugera ku bwumvikane.

Abakandida bane batowe na komite y’impuguke. Agashya, kagombaga kwemeza kurushaho gukorera mu mucyo muri rusange karanzwe n’imishyikirano ikomeye hagati y’ibihugu. Urukiko rwashyizeho ingamba nshya zo kwirinda ubukangurambaga bw’abikorera ku giti cyabo, nko kubaza mu buryo bw’amashusho abakandida cyangwa gutangaza amakuru arambuye ku bijyanye na komite y’impuguke zishinzwe gutoranya abazahatana.

Karim Khan akaba yarabaye umujyanama mu by’amategeko mu Biro by’Ubushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu 1998 kugeza mu 2000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *