Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ingabo 150 za RDF muri Uganda n’umuburo wa Kainerugaba kuri FDLR: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana na politiki, umutekano ndetse n’ubutabera.

Harimo:

Umwuka mubi watutumbye mu mubano w’u Rwanda na RDC

Guhera tariki ya 23 ubwo mu karere ka Musanze haraswaga ibisasu, hatutumbye umwuka mubi hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo gisaba urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, gukora iperereza kuri ibi bisasu cyemeza ko byaturutse muri RDC.

Guverinoma ya RDC na yo yaje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, inatangaza ko yafatiye ku butaka bwayo abasirikare babiri ba RDF. Yanakumiriye indege za RwandAir, ihamagaza Ambasaderi Vincent Karega.

Ingabo z’u Rwanda 150 zoherejwe muri Uganda

Leta y’u Rwanda yohereje abasirikare 150 n’abapolisi 36 muri Uganda, mu myitozo y’inzego z’umutekano z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba izwi nka Ushirikiano Imara.

Mu gitondo cya kare ku wa 28 Gicurasi, mu muhanda uva wa Mbarara-Kampala hagaragaye amakamyo ya RDF, bamwe barikanga, bibaza iyo yerekeza ariko igisirikare cya Uganda (UPDF) gisobanura ko bagiye muri iyi myitozo.

Ibihugu 6 bigize uyu muryango byohereje abasirikare n’abapolisi muri iyi myitozo, RDC iherutse kuwinjiramo vuba yohereza indorerezi esheshatu.

Gen. Kainerugaba yashyigikiye M23, yihanangiriza FDLR

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Muhoozi Kainerugaba, tariki ya 27 yagaragaje ko ashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC.

Uyu musirikare yasobanuye ko M23 igizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi/Abahima baharanira uburenganzira bwabo, kandi bamaze igihe kirekire bashaka ibiganiro hagati yabo na Leta, ariko ikabima amatwi.

Mu bundi butumwa, Gen. Kainerugaba yagaragaje ko FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda ikwiye kwirukanwa ku butaka bwa RDC, bigizwemo uruhare na RDF na UPDF.

Umushinwa wahamwe icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda mu iroza

Umushinwa Shujun Su wahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda batatu, rukanamukatira igifungo cy’imyaka 20, tariki ya 25 yongeye kugaragara mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Rusizi, aho yatanze ikirego cyihutirwa, asaba kuburana ubujurire adafunzwe.

Shujun yavanwe muri gereza ya Rubavu afungiwemo, yambaye impuzankano y’abagororwa ifite ibara ry’iroza, agezwa ku rukiko arindiwe umutekano n’abacungagereza.

Gusa uru rubanza ntirwabaye bitewe n’uko uwitwa Renzaho Alexis baburaniraga hamwe, banahamirijwe icyaha hamwe, atageze mu rukiko kuko ngo atanafunzwe n’ubwo yakatiwe muri Mata 2022.

Sankara ateganya kwandikira Perezida Kagame

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara, yavuze ko ateganya kwandikira Perezida Paul Kagame, amusaba imbabazi ku bw’ibyaha yahamijwe n’urukiko, rukamukatira igifungo cy’imyaka 15.

Uyu mugororwa yabimenyesheje abanyamakuru ku wa 26 ubwo abagororwa bari mu birori byo gusoza amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.

Sankara kuva yatangira kuburana mu rukiko rw’ibanze, yemeye ibyaha yashinjwaga, ndetse yagiye anabwira abacamanza ko yafashije ubutabera kubona amakuru ku mutwe witwaje intwaro wa FLN yabereye umuvugizi. Byatumye yorohereza igihano.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ingabo 150 za RDF muri Uganda n’umuburo wa Kainerugaba kuri FDLR: inkuru z’icyumweru
    HELLO. IYI NKURU ITEGUYE NEZA IFITE AMAKURU YOSE KD IHURIJE HAMWE INKURU NYINSHI,
    THIS SHLD BE THE EXAMPLE TO OTHERS
    THANK YOU JADO MUCH RESPECT FROM DAY ONE. YOU’RE SUCH GENIUS

  2. Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ingabo 150 za RDF muri Uganda n’umuburo wa Kainerugaba kuri FDLR: inkuru z’icyumweru
    HELLO. IYI NKURU ITEGUYE NEZA IFITE AMAKURU YOSE KD IHURIJE HAMWE INKURU NYINSHI,
    THIS SHLD BE THE EXAMPLE TO OTHERS
    THANK YOU JADO MUCH RESPECT FROM DAY ONE. YOU’RE SUCH GENIUS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *