UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wihariye ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri gahunda yo kurwanya jenoside yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashinzwe bitewe na FDLR igizwe n’abakomoka mu Rwanda.

Uyu mujyanama, Alice Wairimu Nderitu, yabigaragarije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, ryamagana by’umwihariko imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC.

Nderitu yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira ubwoko biri kubera mu burasirazuba bwa RDC burimo ubw’Abanyamulenge n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Yanavuze ku mvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa.

Kuri FDLR, Nderitu yagize ati: “Mu burasirazuba bwa RDC, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifite imizi mu kibazo cy’ubuhunzi, aho abantu benshi bakoreye Abatutsi jenoside mu Rwanda mu 1994 bahungiyeyo, bakarema imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, n’ubu ikaba igikorerayo.”

Yakomeje avuga ko kubaho kwa FDLR kwatumye havuka indi mitwe, Leta inanirwa kuyambura intwaro. Ati: “Kubera kubaho k’uyu mutwe witwaje intwaro, indi mishya yaravutse kandi kunanirwa guca intwaro mu batari inzego za Leta ni byo byagize ingaruka turi kubona ubu.”

Umujyanama wa UN yatangaje ko mu gihe ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gishakirwa umuti, umuzi wacyo ukwiye kwitabwaho kandi Abanyekongo bakigira ku mateka. Ati: “Mu gushaka umuti w’amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC, hakwiye kurebwa ku nkomoko y’ubugizi bwa nabi kandi hakabaho kwigira ku mateka.”

Nderitu ashyize hanze iri tangazo nyuma y’uruzinduko yagiriye muri RDC guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2022.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    Nabera mbonye raporo ya UN ivuga ikibazo uko kiri muri kongo gusa uyu muyobozi ntazongera kwa kirwa muri kongo.

  2. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    Nabera mbonye raporo ya UN ivuga ikibazo uko kiri muri kongo gusa uyu muyobozi ntazongera kwa kirwa muri kongo.

  3. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    Ukoniko kuri avuze uwomudam yaratohonje

  4. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    Ukoniko kuri avuze uwomudam yaratohonje

  5. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    N’ubundi icyabuze ni uwavuga ukuri kw’uko ikibazo kimeze. Na we kandi ni uko ari umunyafrika ushakira umugabane we amahoro. Abacancuro b’abazungu babiteza ntibsbivuga kuko batifuza ko birangira, ni ho bahahira.

  6. UN yagaragaje ko FDLR ari intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC
    N’ubundi icyabuze ni uwavuga ukuri kw’uko ikibazo kimeze. Na we kandi ni uko ari umunyafrika ushakira umugabane we amahoro. Abacancuro b’abazungu babiteza ntibsbivuga kuko batifuza ko birangira, ni ho bahahira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *