UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Stéphane Dujarric yamaganye ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa M23 wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo na FDLR ikorerayo ariko ikomoka mu Rwanda.

Dujarric mu butumwa yatangiye ku rubuga rwa UN ku wa 11 Kamena 2022, yasobanuye ko iyi mitwe hamwe n’indi nka CODECO, ADF ikomoka muri Uganda na Red Tabara ikomoka mu Burundi ari ikibazo ku mutekano w’akarere.

Kuri FDLR, Dujarric yagize ati: “Ni umutwe witwaje intwaro wiganjemo Abahutu ukorera muri RDC, bamwe mu bawugize bagize uruhare muri jenoside mu 1994 kandi u Rwanda rushinja ingabo za Congo gukorana na wo mu gice cyo ku mupaka.”

Uyu Muvugizi asobanura ko iyi mitwe yitwaje intwaro irimo kugaba ibitero ku basivili, agatanga urugero kuri M23 yabayeho kuva mu 2012, akayishinja kugaba ibitero bitandukanye no ku ngabo za Leta, ndetse ngo yanakoze ibyaha by’intambara.

Dujarric abona imishyikirano yatangijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Leta ikagirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro ari inzira nziza yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

Ariko yanemeje ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN, MONUSCO, zirakomeza gufasha iza Leta mu kurinda abasivili, yunga mu ry’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, asaba imitwe yitwaje intwaro kuzirambika, abagize idakomoka muri RDC bagataha iwabo.

Arashimira kandi uruhare Perezida wa Angola, João Lourenço yagize mu gucubya umwuka mubi watutumbye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya RDC, amwizeza ko UN imishyigikiye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23
    Muraho neza
    Kuki MONUSCO irwanya M23 gusa ariko ntirwanye FDLR ? Byanze bikunze harimo ubugambanyi, ahubwo bari gufanya n’abajenosideri kurwanya M23 iyaba mbishoboye nange nafasha M23 kuko abo bantu bararenganye,mbabazwa n’abakongomani bameneshejwe mu gihugu cyabo bari mu nkambi zo mu Rwanda na DRC bazira gusa ko ari ko ari abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, ahubwo nibakomeze birwaneho kuko nibatirenganura ntawuzabarenganura.

  2. UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23

  3. UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23
    UN kukiyita kumutwe wa m23 gusa ahokureberahamwe amasezerano Leta ya Congo yagiranye na m23 badufashe babanze gukurayo imitwe yohanze mbereyuko barwanya m23 kuko m23 irwanira imiryango yabanyekongo ivuga ururimi row’ikinyarwanda kuki birukana abasivile ngo nabanyarwanda kuko bavuga ikinyarwanda bagasiga FDLR kandi aribobanyarwanda na leta y’urwanda yemera nibarebe ikibazo nyamukuru kuko natwe turashaka gutaha iwacu

  4. UN yamaganye ibikorwa bya FDLR na M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *