Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Gen. Christian PayPay ukuriye Polisi mu ntara ya Mai-Ndombe yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranweho “guhungabanya umutekano w’igihugu.”
Amakuru avuga ko Gen. PayPay yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023.
Mu byo ashinjwa nk’uko amakuru abivuga, harimo kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke bimaze igihe bivugwa mu ntara ya MaĂŻ-Ndombe.
Umunyamakuru Christophe Rigaud avuga ko mu byo uriya musirikare yaba azira harimo ‘gucengeza Abanyarwanda’ mu nzego zitandukanye muri Congo, ndetse no gukorana n’agatsiko kazwi nk’aba-Kulunas kamaze igihe gateza umutekano muke mu bice bitandukanye bya Congo.
Uyu munyamakuru kandi avuga ko Gen. Christian PayPay anakurikiranweho kuba mu minsi yashize yarahuriye i Kampala n’abayobozi bakomeye bo mu mutwe wa M23 u Rwanda rushinjwa gutera inkunga ndetse n’abayobozi bakuru muri Uganda, mu gihe yari yahawe uruhushya rwo kujya gusura umugore we.
Gen PayPay yatawe muri yombi azira u Rwanda, yiyongera ku barimo Lt. Gen Philémon Yav, Colonel Serge Mabenga uheruka gupfa ndetse na ba Colonel Désiré Lobo Kamuhanda na Diadia wa Diadia.



One Response
Undi Jenerali wa FARDC yatawe muri yombi aryozwa u Rwanda
MUBIKURIKIRANE