Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yaraye ageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kinshasa, aho yagiye gukurikirana ikibazo cy’iki gihugu n’u Rwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu usanzwe ari Perezida w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yatangaje ko yakiriwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, baganira kuri iki kibazo.
Yagize ati: “Uyu munsi nakiriwe i Kinshasa na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Muri uru ruzinduko, twaganiriye ku mwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda, kandi twarebye ku nzira yatuma ibihugu byombi bituranyi bibana neza.”
Uruzinduko rwa Perezida Embaló muri RDC bivugwa ko rukurikirwa n’urwo agirira mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ugushyingo. Ikinyamakuru Jeune Afrique giherutse gutangaza ko ashaka gutanga umusanzu we mu kunga ibi bihugu.
Ageze muri RDC nyuma y’aho Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’ibi bihugu na we yakiriwe i Kigali n’i Kinshasa. Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya na we yageze i Kinshasa muri iyi mpera y’icyumweru.

4 Responses
Undi Mukuru w’Igihugu yagiye i Kinshasa gukurikirana ikibazo cy’u Rwanda na RDC
Ndasobanuza: kuki intambara iri hagati ya Kongo na M23 bivugwa ko igizwe n’abanyekongo, ariko imishyikirano yo kuyihosha ikaba hagati ya Kongo n’Urwanda?

M23 YIGIRAMAKI MUHANGANE NAYO MUZIKO ARU RWANDA MURWANA NARWO.IMANA ITABARE RDC
Undi Mukuru w’Igihugu yagiye i Kinshasa gukurikirana ikibazo cy’u Rwanda na RDC
M23 YIGIRAMAKI MUHANGANE NAYO MUZIKO ARU RWANDA MURWANA NARWO.IMANA ITABARE RDC