Undi munyamakuru yicishijwe intwaro gakondo mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Joël Mumbere Musavuli wari umuyobozi wa Radio Biakato mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe kuri uyu wa Gatandatu n’abantu bataramenyekana.

Urupfu rw’uyu munyamakuru rwemejwe na bagenzi be bakoranaga kuri kiriya gitangazamakuru gikorera mu gace ka Biakato ho muri Teritwari ya Mambasa, mu ntara ya Ituri.

J. Mutokambali, Umuyobozi ukuriye gahunda za Radio Biakato yemeje amakuru y’urupfu rw’uriya munyamakuru, ati: “Urupfu rwe rwemejwe. Ntituramenya uwamwishe. Yicishijwe intwaro gakondo. Ubuhamya bw’ibanze buvuga ko yapfuye atemeshejwe umupanga.”

Iyicwa rya Joël Musavuli ribaye nyuma yimyaka hafi ibiri we na bagenzi be barindwi bahatiwe kwihisha nyuma y’iterabwoba bashyizweho n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu gace ka Biakato.

Aba baziraga uruhare bagize mu gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola cyatwaye ubuzima bw’abatari bake mu gace ka Ituri.

Uyu munyamakuru yishwe nyuma y’iminsi itanu mugenzi we witwa Hértier Magayane wakoreraga Radiyo na Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC), yiciwe muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru akaswe ijosi hakorehejwe intwaro gakondo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *