Umunyarwanda watangajwe ku mazina ya Rogers Donne Kayibanda yaburiwe irengero ubwo yari ahitwa Kisasi, Kamala mu Mujyi wa Kampala aho yari yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we bwabaye kuwa 11 Mutarama 2019.
Uku guburirwa irengero kuje nyuma y’aho Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda (CMI).
Ubutumwa bw’uwitwa Lionel Agaba Manzi kuri twitter bugaragara ku rukuta rwa twitter rw’ Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, buvuga ko Donne yatawe muri yombi ashinjwa kuba yarakoranye n’Ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ishize.
Ubu butumwa buragira buti “ Uyu ni Donne, yafashwe n’abakozi ba CMI muri Kampala. Kuri ubu nta we uzi aho aherereye. Araryozwa kuba yarakoranye na Leta y’u Rwanda mu minsi ishize.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire yavuze ko ntacyo yatangaza kuri iyi ngingo ubwo yaganiraga na Chimpreports ariko yemeza ko urwego avugira rugiye gujora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/11/u-rwanda-ruribaza-niba-itabwa-muri-yombi-ryabaturage-barwo-muri-uganda-rizarangira/
U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko iyi mikorere idahwitse ariko Uganda ivuga ko nta Munyarwanda wigeze atabwa muri yombi nta cyaha akekwaho.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Benshi muri aba Banyarwanda bagiye batangaza ko baba bagiye muri Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi no gushakayo akazi gaciriritse mu turere twa Mbarara, Kabale, Kagadi,Mubende, Kiboga,Kibale, Hoima, Kyankwanzi n’ahandi.


