Undi musirikare w’ipeti rya jenerali w’u Burusiya yiciwe muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Undi musirikare mukuru w’u Burusiya w’ipeti rya Jenerali yiciwe mu mirwano nk’uko byatangajwe na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine.

Perezida Zelensky ntiytangaje izina ry’uyu musirikare mukuru w’u Burusiya, ariko umujyanama muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Ukraine yavuze ko Jenerali Majoro Oleg Mityaev yishwe na batayo igendera ku bitekerezo by’ubuhezanguni izwi ku izina rya Azov.

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine byavuze ko Jenerali Mityaev yiciwe hafi y’umujyi wa Mariupol.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko aba Jenerali barenga 20 barimo kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Ukraine, bivuze ko niba impfu zimaze gutangazwa zemejwe, kimwe cya gatanu cy’aba Jenerali bamaze kwicirwa mu mirwano nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Hari kandi inzobere zimwe zemeza ko abo ba Jenerali batishwe gutyo gusa mu buryo butunguranye, ko ahubwo bishoboka ko Ukraine irimo kugambirira abasirikare bo hejuru b’u Burusiya.

Rita Konaev wo kuri Kaminuza ya Georgetown muri Amerika yabwiye BBC ati: “Sintekereza ko ibi ari impanuka. Ari umwe yaba ari impanuka, ariko aba benshi gutya ni abagambiriwe”.

Uyu abaye Jenerali wa kane w’u burusiya bivuzwe ko yishwe, aho bamwe bibaza impamvu abasirikare nk’abo b’u Burusiya bo ku rwego rwo hejuru begera cyane ahabera imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *