G-8qHPyWQAA8vMx

Undi muvandimwe wa Corneille Nangaa arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umuvandimwe wa Corneille Nangaa, Uyobora AFC/M23, witwa Didier, ni umwe mu bantu bashya bo mu muryango we bakurikiranwe n’ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuryango wa Corneille Nangaa ku Cyumweru watangaje ko Didier Nangaa ufite ikigo General Mining Corporation (GMC) gicukura amabuye y’agaciro amaze icyumweru afungiye mu biro by’urwego rw’iperereza mu ntara ya Haut-Uélé.

Undi muvandimwe Baseane Nangaa afungiwe muri gereza ya Ndolo nyuma yo gukatirwa mu 2024.

Bivugwa ko Didier Nangaa akurikiranweho ibikorwa bifitanye isano n’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe.

Amakuru atangazwa na RFI avuga ko benshi mu bo mu muryango wa Corneille Nangaa bari mu buhungiro mu gihe abandi bafunzwe.

Didier Ilaani Nangaa yari yarigeze guhamagazwa inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano.

Nibura abantu batatu bo mu muryango wa Corneille Nangaa cyangwa ba hafi ye cyane, kugeza ubu bakatiwe igihano cy’urupfu.

Barimo umugore we Yvette Lubanda Nazinda uri mu buhungiro, muramu we Fabrice Lubala Ntwali, na Brenda Monkango Nganga bivugwa ko ari umukuru w’ibiro bya Nangaa. Mukuru we, Christopher Nangaa wari Guverineri wa Haut-Uele, we ari mu buhungiro i Dubai.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *