Umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya Demokarasi n’Amajyambere (CHADEMA), John Heche, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo yari hanze y’Urukiko Rukuru rwa Tanzania aho yari agiye gukurikirana urubanza rwe n’urwa bagenzi be bo muri CHADEMA, ndetse n’urubanza ku cyaha cy’ubugambanyi gishinjwa Tundu Lissu, umuyobozi w’iri shyaka.
Nk’uko byatangajwe na John Mnyika, Umunyamabanga Mukuru wa CHADEMA, Heche yafashwe na Polisi ubwo yari ageze ku rukiko, ndetse abahagarariye ishyaka bahise bohereza abanyamategeko babo kujya gukurikirana ikibazo.
Mnyika yabibwiye itangazamakuru ati: “Twamaze kubwira abavoka bacu ko bajya kuri sitasiyo ya polisi gukurikirana iby’ifatwa rye.”
Polisi ntiratangaza icyatumye ita muri yombi Heche.
Ni ubwa kabiri Heche afatwa mu gihe gito, kuko mu mpera z’icyumweru gishize yari yafatiwe mu karere ka Mara, ku mupaka wa Isibania, ubwo yashakaga kwinjira muri Kenya. Icyo gihe, inzego z’Ubugenzacyaha za Tanzania zari zavuze ko Heche yari ari kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko CHADEMA ibivuga, Heche yari agiye guhagararira ishyaka mu muhango wo gushyingura umunyapolitiki w’icyamamare muri Kenya, Raila Amolo Odinga.
Nyuma yo kumufata, inzego z’Uburenganzira bw’Abinjira n’Abasohoka (Uhamiaji) zatangaje ko zamwambuye pasiporo ye, zivuga ko yari yarenze umupaka atabiherewe uburenganzira. Izi nzego zasabye abaturage n’abanyamahanga bose gukurikiza amategeko agenga kwinjira no gusohoka mu gihugu, kugira ngo birinde ibihano.
Ariko ku ruhande rwa CHADEMA, Mnyika yahakanye ibyo birego, avuga ko ari uburyo bwo gusebya no kugoreka ukuri kugira ngo habe impamvu yo gufata abayobozi b’ishyaka mbere y’itariki ya 29 Ukwakira, aho bivugwa ko hari ibindi bikorwa by’ishyaka byari biteganyijwe.


