Mu gitero giheruka kugabwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda ivuga ko ingabo zayo zishe inyeshyamba zisaga icumi nayo ikabura umusirikare wayo mu mirwano yabereye hafi y’umupaka wayo na Congo. Umuvugizi w’ingabo za Uganda avuga ko inyeshyamba za M23 ndetse zateye ibisasu ku ruhande rwa Uganda maze amazu arasenywa.
Ati: “Iri joro (M23) baraduteye, barasa uruhande rwa Uganda maze amazu y’abasivili arasenywa. Ingabo zacu zasubije umuriro maze inyeshyamba 14 ziricwa, barindwi bajyanwa ari imbohe z’intambara. ”
Amashusho yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri ushize yerekanaga ingabo za Uganda hamwe na FARDC bigaragara ko bari guta muri yombi abarwanyi ba M23 i Bunagana. Nk’uko amakuru menshi avuga, ngo umurongo munini w ’ingabo za Uganda wambutse umupaka kugira ngo zifashe ingabo za Congo guhangana n’igitero cy’inyeshyamba za M23 kuri uyu mujyi uhana imbibi na Uganda.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda ariko, yahakanye ko abasirikari bayo bambutse umupaka kugira ngo barwane. Ati: “UPDF ntabwo yinjiye muri DRC aho intambara ikomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo, FARDC. Abasirikare bacu babarirwa mu magana (ku mupaka) bagombaga kurinda umupaka kandi ntibazagira icyo bakora keretse barakaye ”
Amakuru menshi avuga ko inyeshyamba za M23 zagerageje gufata umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwugota kuva muri iki gitondo nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.
“Batatanyijwe na FARDC ishyigikiwe n’ingabo za Uganda. Inyeshyamba nyinshi zarafashwe. Muri bo, harimo abagize ingabo z’u Rwanda. ”
Nk’uko byatangajwe na Kivu Security Barometer, M23 yateye imbere kuva ejo, ifata imidugudu ya Chengerero na Kabindi / Rwanguba ku muhanda wa Bunagana – Rutshuru-Centre (Kivu y’Amajyaruguru) kimwe n’indi midugudu yo muri Gurupoma ya Jomba.
Iyi mirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yatangiye kuva kuwa mbere. Binyuze mu itangazo ryashyikirijwe POLITICO.CD, ingabo za Congo zerekana ko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ariko rwabiteye utwatsi ruvuga ko nta mpamvu n’imwe rufite yo gufasha uyu mutwe.



2 Responses
UPDF irigamba kwica inyeshyamba 14 za M23 igatakaza umusirikare umwe
Sorry UPDF. Rwose ntabwo twashakaga kubarasa
UPDF irigamba kwica inyeshyamba 14 za M23 igatakaza umusirikare umwe
Sorry UPDF. Rwose ntabwo twashakaga kubarasa