latest08pix-data-1000x600-1

UPDF mu mirwano ikaze na Wazalendo 

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena,  zaramutse zirasana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï uri mu yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahurije hamwe ikayita Wazalendo.

Imirwano y’impande zombi yaramukiye mu bice bya Vuyinga-Mabambi ndetse no mu duce dutandukanye twa Chefferie ya Baswagha iherereye muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abaturage bo muri turiya duce ndetse n’abayobozi baho bemeza ko iriya mirwano yatumye ubuzima busa n’ubuhagaze.

Umuturage wavuganye na ACTUALITE.CD yagize ati: “Mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo twumvise amasasu menshi hano, ahegereye Kalundu ku mugezi wa Mususa. Aho ni ho kurasana byatangiriye bikomereza mu misozi ya Muhola. Ubu turi muri Vuyinga, abanyeshuri bamaze gutaha ndetse amaduka menshi ntiyigeze afungura.”

Uyu muturage yunzemo ko iriya mirwano yanumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye, ibyatumye igikuba gicika mu baturage.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane imirwano y’impande zombi yari igikomeje, nyuma y’uko Maï-Maï zifashe icyemezo cyo kwihagararaho.

UPDF yaramutse irasana n’uriya mutwe, mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yaherukaga guteguza ko Wazalendo zigomba kugabwaho ibitero.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Wazalendo rwose ni umutwe ugambiriye ikibi. Ingabo zihuriweho za UPDF na FARDC zizabagabaho ibitero aho tuzababona hose.”

Gen. Muhoozi uheruka i Kinshasa aho yahuriye n’abarimo Perezida Félix Tshisekedi, yashinje Wazalendo zisanzwe zifasha leta ya RDC mu ntambara irwanamo na M23 kuba zica abaturage begereye umupaka wa Uganda na Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *