UPDF na FARDC bamaze kwinjira ku cyicaro gikuru cya ADF

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda n’iza Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze kugera mu gace gafatwa nk’icyicaro gikuru cy’umutwe wa ADF nyuma y’iminsi ibiri zigenza ibirenge.

Ibirindiro bikuru bya ADF ziriya ngabo zamaze kugeramo byitwa Kambi ya Yua, bikaba biherereye mu mashyamba y’inzitane yo muri Ituri.

Bivugwa ko izi ngabo byazitwaye iminsi ibiri zigenza ibirenge kugira ngo zigere muri ariya matware.

Zagezeyo nyuma y’ibitero byahagabwe hifashishijwe indege ndetse n’ibifaru by’intambara.

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko ibi bitero byaba byaraguyemo ibyihebe 200, gusa nta gihamya kirerekanwa cy’uko ibivugwa ari ukuri, binajyanye n’uko nta tangazamakuru riri kumwe n’ingabo muri ariya mashyamba.

Cyakora cyo ku wa Kabiri Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yari yavuze ko hari imirwano yajyaga mbere muri Kambi ya Yua.

Yunzemo ko ibitero by’indege z’intambara n’ibifaru byashenye ibindi birindiro bitatu by’umwanzi.

Bivugwa ko muri ariya matware ari ho abarwanyi ba ADF bari barimo kwisuganyiriza nyuma yo guhunga ibitero by’indege z’intambara za UPDF.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. UPDF na FARDC bamaze kwinjira ku cyicaro gikuru cya ADF
    ADF ntibaho ni RDF yiyoberanya ngo itobere umusaza wabafashije akabaha byose indashima we ni muwunywe nicyo kibakwiriye ikibabaje ni gupfira ubusa kw’abana b’abanyarda museveni Arabizi niyo mpamvu ngo yazanye ibitwaro bya rutura

    1. UPDF na FARDC bamaze kwinjira ku cyicaro gikuru cya ADF
      Ariko wewe ntasoni kwandika ibintu nk’ubu biteranya ibihugu. Aho urarenze akarimi kugereranya RDF na ADF yirirwa yica abantu muri Congo ni Kampala!!!!
      Burya urwanda n Uganda bisangiye vyinshi n’ibihugu bivandimwe,bisangiye amateka menshi.
      Bamureka amajambo abiba urwanko ntaco bimaze.ibihugu bisangiye imipaka n’ikintu gikomeye cane

    2. UPDF na FARDC bamaze kwinjira ku cyicaro gikuru cya ADF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *