Umuyobozi wa Sunday Entertainment Group, Justin Sunday yavuze ko atigeze atandukana na Niyo Bosco nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru mu minsi yashize.
Byavuzwe ko Niyo Bosco atari kumvikana na Sunday Entertainment ku ngingo zimwe na zimwe z’amasezerano bagiranye, aho hari ibyo uyu muhanzi yabasabaga kumukorera mu gihe bo batabyumvaga.
Amakuru yakomeje gusakara avuga ko baba batandukanye kubera kutumvikana gusa umuyobozi wa Sunday Entertainment Group yahakanye ayo makuru yo gutandukana.
Mu kiganiro Sunday Justin yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko gutandukana kwe na Niyo Bosco biri mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Ati: “Gutandukana na Niyo Bosco biri mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku mpapuro ntabwo twari twatandukana.”
Uyu muyobozi ntiyigeze agira icyo avuga ku kutumvikana kuvugwa hagati ya Sosiyete abereye umuyobozi n’umuhanzi Niyo Bosco bareberera inyungu mu muzika, aho yahise aboneraho no guhakana ko basinyishije Niyo Bosco imyaka itatu.
Ubwo Niyo Bosco yasinyanaga n’iyi Sosiyete byavuzwe ko yasinye imyaka itatu, gusa Sunday Justin yabihakaniye umunyamakuru wari ubimubajije.
Ati: “Imyaka itatu […] none se ufite amasezerano twagiranye na Niyo Bosco. Ntabwo ari imyaka itatu nk’uko byavuze.”
Sunday Justin yagize n’icyo avuga ku kuri Niyo Bosco wasibye Email ya Sunday Entertainment yari yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigaca amarenga ko batandukanye.
Ati: “Gusiba Email ntibivuze gutandukana.”
Kuri ubu Sunday Entertainment Group ifasha abakunzi babiri mu bijyanye no kureberera inyungu zabo, abo bahanzi ni Zawadi uherutse gusohora indirimbo na Niyo Bosco.

