Urimo urikoza ubusa: Museveni abwira Biden

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amubwira ko Uganda nta ngaruka yigeze igirwaho n’ibihano bya Amerika byo kuyivana muri gahunda ya AGOA.

Museveni yishongoye kuri Biden ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama, ubwo yagezaga ijambo ku banya-Uganda.

Mu kwezi gushize ni bwo Amerika yavanye ibihugu birimo Uganda muri gahunda ya AGOA, nyuma yo kubashinja kuba bitacyujuje ibisabwa bibyemerera kohereza ibicuruzwa byabyo ku butaka bwayo.

Ni ibihano Amerika yafatiye Uganda ahanini bitewe n’umushinga w’itegeko rihana abatinganyi iki gihugu cyemeje mu mwaka ushize wa 2023.

Kuvanwa muri AGOA byatumye Uganda igomba abarirwa muri $ miliyoni 10.5 (arenga Frw miliyari 10) yinjizaga biciye muri iriya gahunda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu ijambo yaraye agejeje ku banya-Uganda, yavuze ko kuba Amerika yaravanye Uganda muri gahunda ya AGOA “nta cyo bivuze” kubera ko Uganda ari “igihugu cy’abahanga ubukire.”

Yavuze ko atazigera na rimwe yumvira abamuha amabwiriza y’ibyo agomba gukora, mbere yo gushimangira ko ababikora “si bazima.”

Museveni kandi yashimangiye ko ubumwe bw’abaturage ba Uganda buhagije kugira ngo iki gihugu gihangane n’igitutu cyose cyashyirwaho mu byerekeye ubukungu.

Ati: “Niducikamo ibice tuzahinduka abanyantege nke, ariko nitudacikamo ibice ntacyo tutazakora.”

Asa n’uwihenura kuri Biden yunzemo ati: “Abadushyiraho igitutu barimo barikoza ubusa. Igitutu cy’amahanga ntacyo kivuze. Ku bw’ibyo, ibyo dukwiye gukora ni ukurwanya ruswa, ibibazo bisanzwe no kwishyira hamwe kw’akarere.”

Museveni yunzemo ko Uganda yiteguye gukorana ubucuruzi n’ibihugu by’amahanga, gusa ahikaze ibyiteguye kuyubaha byonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *