Urubanza rw’abari abayobozi muri FDLR rwasubukuwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 urukiko rukuru, urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR.

Aba bombi bakurikiranweho ibyaha birimo iby’ubugambanyi, kurema umutwe w’ingabo utemewe, gukwirakwiza amakuru atariyo no kwangisha Leta y’u Rwanda mu bindi bihugu by’amahanga, kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba hagamijwe gushoza intambara mu Rwanda, gukora iterabwoba mu nyungu za politiki, kwica abaturage no gusahura.

Aba bombi batawe muri yombi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 15 Ukuboza 2018. Bafatiwe ahitwa i Bunagana bivugwa ko bari bavuye muri Uganda gukorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda.

Leta ya Congo yaje kubohereza mu Rwanda muri Mutarama 2019 kugirango bashyikirizwe ubutabera biturutse ku mikoranire y’ibihugu byombi.

Isubikwa ry’urubanza

Tariki ya 30 Mutarama 2020 ni bwo hari hateganyijwe gusubukurwa urubanza rw’aba bagabo bombi ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko Nkaka Ignace (Bazeye) na Abega bagaragaje ko hari inyandikomvugo zashyizwe mu ikoranabuhanga n’ubushinjacyaha batabonye ngo bazisome bityo basaba ko iburanishwa ryasubikwa bakabanza bagosoma izo nyandiko, umucamanza asanga ubusabe bwabo bufite ishingiro yanzura ko rusubikwa.

Ni nyuma y’uko nanone rwari rwarasubitswe tariki ya 31 Ukuboza 2019 nyuma y’uko Me Dukeshimana Beatha wunganiraga Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega yikuye ku nshingano zo kumwunganira mu mategeko bityo rugasubikwa kugirango habanze haboneke umwunganizi umusimbura.

Bazeye yahoze ari Umuvugizi wa FDLR naho Nsekanabo Jean Pierre akaba yari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Saa 8h45’ za mu gitondo nibwo inteko iburanisha yari igeze mu cyumba cy’urubanza isanga abunganira abaregwa batari baza mu gihe itangiye gusuzuma uko bacibwa amande bahita bahagera.

Urubanza rwatangiye ubushinjacyaha bwongera gusubiramo ibyaha Nsekanabo na Nkaka bakoze birimo iby’iterabwoba no kugirana imikoranire na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara mu Rwanda.

Ubushinjaha bwavuze ko Nkaka Ignace yahoze ari umusivile aza kwinjira mu y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwandamu 1997 areka kuba umuyobozi mu Karere ka Nyabihu yakoraga ari naho avuka.

Kuri Abega we ubushinjacyaha bwavuze ko mu 1998 yagiye gukora ikizamini cya gisirikare cyo kwifatanya n’abacengezi aturutse iwabo mu cyahoze ari komini ya Rwerere.

Iburanisha riracyakomje

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *