Urubanza ruregwamo abantu 28 bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2015 rwaraye rutangiye kuburanishwa ku mugaragaro.
Urwo rubanza ubu rugeze mu bujurire urukiko rw ‘ikirenga mu Burundi nirwo rwari rwaruciye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Ubushinjacyaha mu Burundi bwari bwajuririye ibyemezo byarufatiwemo mbere kuko bwavugaga ko butanyuzwe n’uburyo uru rubanza rwaciwe.

Abasaba indishyi z’akababaro ku byangijwe nabo bari batanze ikirego kubyabo byangijwe batari bakabona
Urubanza rwo ku munsi w’ejo rwibanze ahanini mu guhanahana ibirego n’ibyireguro. Ku ruhande rw’abaregwa benshi mu baregwa ntabyo batanze basaba ko bahabwa igihe cyo kujya kubitegura.
Nk’uko byagenze mu rubanza rwa mbere no ku munsi w’ejo munsi haje ikibazo cy’abunganizi mu mategeko .
General Cyrille Ndayirukiye ari na we iyo dossier yitirirwa kimwe na mugenzi General Zenon Ndabaneze babajije urukiko niba ababunganira mu mategeko babo batswe uburenganzira bwo gukomeza kubunganira nk’uko babafashije mbere kuko uwo munsi batari babonetse. Basabye ko niba batabatswe babareka bagakomeza urubanza cyangwa bagahabwa uburenganzira bwo gushaka abandi.
Urukiko rwabashubije ko ari uburenganzira bwabo gushaka ababunganira mu mategeko bituma babaha uburenganzira bwo gushaka abandi bo kubunganira.
Kuri ibi bibazo byose byagaragaye mu rukiko umucamanza yabahaye ukwezi kujya kubitunganya bakazagaruka byarakemutse.
Ku bantu 28 baregwagwa bwa mbere, babiri bonyine nibo batitabye. Abo bakaba bari muri 7 bari bagizwe abere bahita barekurwa.
Mu rubanza rwa mbere, 4 barimo general Ndayirukiye bari bakatiwe gufungwa burundu , icyenda bakatirwa imyaka 30, 8 bakatirwa igifungo cy’ imyaka itanu.
Umushinjacyaha we yari yasabiye bose igihano cyo gufungwa burundu bituma nabo bajurira bavuga ko hari ibitaragenze neza mu rubanza.
Ikibazo kitigeze kibonerwa igisubizo mu rubanza rwa mbere n’icy’abasaba indishyi z’akababaro kubyo bavuga ko bangirijwe mu gihe habaga igeragezwa ryo gushaka guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa 5 umwaka ushize.
Muri aba harimo radio television REMA FM yashenywe uwo munsi, ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD hamwe na Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’igihugu n’iy’umutekano. Aba bombi bakaba bari bajuririye ibyemezo by’urukiko.
Urukiko rwategetse ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 11 z’ukwezi kwa kane 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


