Urubanza rwa Twagirayezu: Urukiko rwatumije inyandiko muri Denmark

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatumije ikimenyetso gishya Twagirayezu Wenceslas ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko kiri mu gihugu cyamwoherereje ubutabera bw’u Rwanda, Denmark.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 8 Kamena 2022 nk’uko BBC Gahuza ibisobanura, Twagirayezu n’umwunganizi we Me Bikotwa Bruce bamenyesheje umucamanza ko hari inyandiko z’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bamushinja ziri muri Denmark.

Basobanuye ko izi nyandiko zidasemuye mu rurimi rw’Ikinyarwanda ari iz’ubuhamya batanze mu rubanza rwo kumwohereza mu Rwanda.

Impamvu uyu mufungwa azikeneye ngo ni uko zirimo ubuhamya bugaragaza kwivuguruza kw’abatangabuhamya, bityo akaba yizera ko zamushinjura ibi byaha atemera.

Kuri uyu wa 9 Kamena, urukiko rukuru rwasabye ko izi nyandiko zigomba kuboneka zikifashishwa, kandi zigasemurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda nk’uko byasabwe n’uruhande rw’uregwa.

Uru rubanza rwagombaga gupfundikirwa kuri uyu wa 8 Kamena ariko impaka kuri izi mpapuro zituma rusubikwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *