Urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe rwakuwe mu cyamunara rwari rugiye gutezwamo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Cyamunara muri Amerika y’urufunguzo rwagumije mu buroko imyaka 18 impirimbanyi yo kurwanya ivanguramoko ndetse n’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, yahagaritswe nyuma yo kwamaganwa.

Uru rufunguzo ni kimwe mu bintu byinshi bifitanye isano na Mandela byagombaga gutezwa cyamunara ku ya 28 Mutarama na Guernsey yo mu Mujyi wa New York.

Gupiganwa ku rufunguzo byari biteganijwe ko bihera ku Madolari 250.000.

Ariko Guernsey yemeye guhagarika cyamunara kugeza igihe izabimenyeshwa “mu gihe hagitegerejwe ko byongera kwigwaho” n’ikigo gishinzwe umutungo kamere muri Afurika y’Epfo.

Perezida wa Guernsey, Arlan Ettinger, yagize ati: “Ikigo cya leta cyahamagariye inzu ya cyamunara guhagarika kugurisha” atari ukubera ko bizeraga ko hari ikintu cyibwe ahubwo ko ibintu byavuye muri Afurika y’Epfo nta burenganzira bwa ngombwa. ”

Urufunguzo ni urw’uwahoze ari umucungagereza Mandela yari afungiwemo witwa Christo Brand, wagiranye ubucuti budashoboka kandi burambye n’impirimbanyi yarwanyaga ivanguramoko mu myaka 18 yamaze ku kirwa cya Robben.

Brand yari afite urufunguzo kuva mu myaka ya za 1980, akavuga ko kugurisha urufunguzo kwari kugamije gutera inkunga ubusitani bwitiriwe Nelson Mandela muri Qunu, umudugudu yashyinguwemo.

Ikimenyetso cy’amateka ababaje

Minisitiri w’imikino, ubuhanzi n’umuco muri Afurika y’Epfo, Nathi Mthethwa, yashimye Guernsey kuba yarahagaritse guteza cyamunara urufunguzo.

Mu magambo ye yagize ati: “Urufunguzo rugaragaza amateka mabi yo muri Afurika y’Epfo mu gihe runagaragaza intsinzi y’umwuka w’ubumuntu ku kibi”.

Ati: “Uru rufunguzo ni gihamya yerekana ko Abanyafurika y’Epfo bagenda mu bwisanzure kandi ni urw’abaturage ba Afurika y’Epfo”. “rukwiye rero gusubizwa mu gihugu.”

Uru rufunguzo ntirwakinguye aho Mandela yari afungiwe gusa, ahubwo rwafunguye n’ahandi henshi, kandi rurenze kuba urwibutso gusa nk’uko Mpho Masemola wo mu ishyirahamwe ry’imfungwa za politiki zo muri Afurika y’Epfo yabitangaje.

Masemola yabwiye RFI ati: “Uru rufunguzo ni ikimenyetso cy’ubwisanzure bwacu. Bifitanye isano n’irekurwa ry’imfungwa za politiki ku kirwa cya Robben.” rukwiye kwandikwa no gushyirwa mu bubiko bw’igihugu “,

Minisiteri y’umuco ivuga ko irimo gukora mu gusubiza urufunguzo n’ibindi bintu bigurishwa, birimo amataratara y’ izuba ya Mandela, imwe mu mashati ye yamamaye, igare rye ry’imyitozo ngororamubiri, hamwe na racket ya tennis yakoresheje muri gereza.

Mandela yari yafungiwe muri gereza ya Robben Island, ku nkombe za Cape Town, imyaka 18 muri 27 yamaze muri gereza azira umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’ivanguramoko muri Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe rwakuwe mu cyamunara rwari rugiye gutezwamo muri Amerika
    Abazungu abo batuzanire ubutunzi bwacu africa n’iyacu itwari nemera MANDERA

  2. Urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe rwakuwe mu cyamunara rwari rugiye gutezwamo muri Amerika
    Abazungu abo batuzanire ubutunzi bwacu africa n’iyacu itwari nemera MANDERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *