Uruganda ‘Eswatini Beverages’ umwami Mswati afitemo imigabane rwatwitswe

Sangiza iyi nkuru

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Eswatini Beverages Ltd umwami Mswati III afitemo imigabane, rwatwitswe n’abaturage bakomeje imyigaragambyo bamusaba ko yava ku butegetsi.

Eswatini imaze igihe yugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye y’abasaba ko umwami Mswati yava ku ngoma igihugu kigahinduka Repubulika.

Imyigaragambyo ikomeye muri iki gihugu cyahoze cyitwa Swaziland yafashe indi ntera mu mpera z’icyumweru gishize, ku buryo byanavuzwe ko ku wa Mbere umwami yahisemo gufata iy’ubuhungiro nyuma yo kotswa igitutu n’abamusaba kugenda.

Ibintu byarushije kubaho bibi ejo ku wa Kabiri ubwo Mswati yategekaga igisirikare cya Eswatini na Polisi kurasa nta mpuhwe ku bigaragambya basaba Demukarasi.

Ikinyamakuru Swazi News cyavuze ko imyigaragambyo ikomeye ndetse n’imvururu kuva ku wa Kabiri byibasiye umujyi wa Matsapha no mu yindi mijyi itandukanye y’igihugu.

Aha abigaragambya baretse gusaba gusa ko umwami Mswati yagenda, ahubwo banahitamo gutwika imitungo yose imwegamiyeho ndetse n’iyegamiye kuri Guverinoma ya Eswatini.

Amashusho Swazi News yashyize kuri Twitter yayo yerekana Eswatini Beverages igurumana, nyuma yo gutwikwa n’abigaragambya.

Hagati aho Guverinoma ya Eswatini binyuze muri Minisitiri w’Intebe wayo w’inzibacyuho, Themba Masuko, yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga burimo na Email abigaragambya bagomba kunyuzaho ibitekerezo byabo aho kwigabiza imihanda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *