Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu rutangaje ko rwabaye ruhagaritse ibikorwa byarwo.
Ubwo rwahagarikaga ibikorwa byarwo, ubuyobozi bw’uru ruganda bwari bwatangaje ko intandaro yaturutse ku biza byatewe n’imvura yaguye mu minsi ishize bikibasira ibishanga bihingwamo ibisheke.
Kuri uyu wa Mbere rero nibwo hirya no hino abahinzi b’ibisheke bongeye gupakira amamodoka ibisheke babijyana kuri uru ruganda.Ni nyuma y’uko ngo bahuye n’igihombo kuko bari bamaze igihe badakirigita ku ifaranga.
Kugeza ubu uruganda rwongeye gukora nyuma y’uko imyuzure yibasiye ibishanga imaze gukama ku buryo imodoka zishobora kujya kubipakira.
Kugeza ubu abakozi bari bamaze ayo mezi yose nabo bagarutse mu kazi aho bamwe baba mu mirima bapakira abandi bari gukora mu ruganda, ugufunga k’uru ruganda kandi byari byarakomye mu nkokora abahaguraga ibiryo by’amatungo.
Uruganda rw’Isukari (Kabuye Sugar Works) rwari rwafunze imiryango by’agateganyo, nyuma y’uko hegitari 700 kuri hegitari 2000 ruhingaho ibisheke rukoramo isukari zangijwe n’ibiza.
Ubusanzwe Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, rufite hegitari 2,000 ruhingaho ibisheke.


