Uruganda rwa Nike rwajyanye mu rukiko itsinda ry’abanyabugeni ba MSCHF ryo muri Brooklyn kubera inkweto zayo bakiniyeho bakazitirira Satan zifite talon irimo igitonyanga cy’amaraso ya nyayo y’umuntu.
Izi nkweto zifite agaciro k’Amadolari 1018 zigaragaraho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram gikunze kwifashishwa n’abakoresha imbaraga z’imyuka mibi, n’ijambo Luka igice cya 10, umurongo wa 18 (Luke 10:18), zakozwe na Nike Air Max 97.
MSCHF yasohoye imiguru 666 y’izi nkweto kuwa Mbere ifatanyije n’Umuraperi Lil Nas, zigurwa zimaze umunota umwe hanze.
Uruganda rwa Nike ariko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, ruvuga ko habayeho kuvogera marque yarwo.
Izi nkweto ziswe iza satan z’ibara ry’umukara n’umutuku zasohowe kuwa mbere nyuma y’isohorwa ry’indirimbo nshya ya Lil Nas X “Montero (Call Me By Your Name)” yatangiye kugaragara kuri Youtube kuwa Gatanu ushize.
Muri iyi ndirimbo, uyu muraperi agaragara yikaraga ku nkingi y’icyuma nk’abamansuzi ari muri paradizo y’ikuzimu Satan yambaye umuguru w’izi nkweto zikomeje kutavugwaho rumwe.

Lil Nas yambaye “Satan Shoes”
Muri iyi ndirimbo kandi Lil Nas agaragara ari gusomana na Sekibi ndetse arimo kumubyinira, ariko ikarangira amwivuganye akamwambura ikamba rye akaryambara.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko izi nkweto kandi zikomoza ku murongo wo muri Bibiliya wa Luka 10:18 ugira uti “ Arababwira ati: Nabonye Satan ahanuka mu ijuru nk’umurabyo.”
Bivugwa ko muri buri rukweto rw’ubu bwoko bw’inkweto zitiriwe Satan harimo Sentimetero cube 60 za encre itukura ariko harimo igitonyanga kimwe cy’amaraso ya muntu yatanzwe n’abagize MSCHF.
Uruganda rwa Nike mu kirego rwagejeje ku Rukiko rwo mu burasirazuba bwa New York, rwatangaje ko rutigeze rwemera cyangwa ngo rutange uburenganzira bwo guhindura inkweto zarwo iza Satan.
Uru ruganda rurasaba urukiko kubuza MSCHF gukomeza kugurisha izo nkweto no gukomeza gukoresha marque yarwo ya Swoosh.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


