Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Cyangugu nyuma y’urupfu rwa Bucyana wari Perezida wa CDR

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi make habaye urupfu rwa Perezida w’Uburundi Ndadaye Melchior, urupfu rwakurikiwe n’umwuka mubi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu, uwitwa Bucyana Martin wari Perezida wa CDR nawe yishwe ku wa 22 Gashyantare 1994, yicirwa i Butare hafi y’i Mbazi muri Save. Amaze kwicwa hahise hakwirakwizwa ibinyoma ko yishwe n’Abatutsi, maze inkuru ihita igera i Cyangugu aho yakomokaga.

Urupfu rwa Bucyana Martin rumaze kugera ku mpuzamugambi za CDR muri Cyangugu rwakurikiwe n’umutekano mubi cyane cyane muri Komini yakomokagamo ya Cyimbogo, ubu ni mu Murenge wa Mururu, aho Abatutsi bibasiwe bashinjwa kwica umuyobozi wabo. Impuzamugambi za CDR zahise zifunga umuhanda ujya mu Bugarama, zishyira bariyeri i Mutongo, Abatutsi batangira guhigwa.

Inkuru imaze kumenyekana ko bafunze umuhanda Perefe Bagambiki Emmanuel, Superefe Munyangabe Théodore na Major Munyarugerero Vincent wayoboraga jandarumori bahise berekeza muri Komini Cyimbogo i Mutongo, bahageze bakoresha inama abaturage, bababwira ko Bucyana yapfuye kandi yicanywe na murumuna we Renzaho Gérome n’umushoferi we.

Major Munyarugerero Vincent yakomeje abwira Impuzamugambi za CDR ko gufunga umuhanda atari byo kubera ko umuhanda atari wo wishe umuntu, ahubwo abasaba kujya bakora ibintu babanje gutekereza, abasaba gukora nk’iby’Abarundi bakoze.

Impuzamugambi za CDR zimaze kumva impanuro z’ubuyobozi, uwitwa Ramazani wari umucuruzi yahise ajya kuzana essence ayiha Rwagasana mwene Mudacyahwa maze batangira gutwika amazu y’Abatutsi cyane cyane muri Segiteri Cyete, Mururu na Mutongo. Ibyo byakozwe n’impuzamugambi za CDR bafatanyije n’abasezerewe mu gisirikare barimo Mutama na murumuna we Léothel bari bene Bikwekwe n’abandi. Batwitse kandi n’imodoka ya Daihatsu ya Nkata Bernard w’i Kamarebe. Kuva ubwo habayeho guhiga Abatutsi aho bari hose muri Komini Cyimbogo.

Impuzamugambi za CDR z’i Mutongo zamenesheje Abatutsi bose bari baturanye, zirabatwikira, abandi zirabica, abarokotse bahungira mu Kigo cya Centre de Pastorale ‘INCUTI’ kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Mu bishwe harimo Juji (Umucamanza) Deny wo kwa Kwibuka, bica Abatutsi ahitwa ku Ngwe n’ahandi211. Hishwe kandi Sinayitutse Simon yicwa na Mwende na Gahanga.

Ku wa 24 Gashyantare 1994 Impuzamugambi za CDR zateye kandi umuryango wa Habimana Jean Marie Vianney bitaga Gapfumu basanga we yamaze guhunga maze batema umugore we Mukamugema Candide, ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka, bamusiga mu rutoki munsi y’inzu ye avirirana kandi ahetse umwana mu mugongo. Yahakuwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyangugu Ndorimana Jean na Padiri Kajyibwami Modeste.

Nk’uko Padiri Kajyibwami Modeste abisobanura mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umushakashatsi i Mibirizi ku wa 15 Ukwakira 2017, batabaye uyu muryango kubera ko Habimana Jean Marie Vianey yari umukirisitu ukomeye wa Paruwasi afatanya na bo mu bikorwa bya Caritas no mu micungire ya Santarali ya Mutongo. Abo bapadiri bajyanye Mukamugema Candide kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Rusizi. Kubera uburyo yari yatemaguwe bikomeye, byabaye ngombwa ko bamwohereza mu Bitaro bya Kibogora.

Kuri uwo munsi ariko, aho ku Kigo Nderabuzima Abanyamutongo n’Impuzamugambi za CDR nyinshi bari bategereje umurambo wa Bucyana Martin na murumuna we wagombaga kuva i Kigali n’indege, nyuma Ikigo Nderabuzima kigatanga Imbangukira gutabara (Ambulance) yo kujya gutwara imirambo ku Kibuga cy’indege cya Kamembe. Ntibyari byoroshye rero kubona Imbangukira gutabara yagombaga gutwara Madamu Mukamugema Candide.

Mu gihe Soeur Christine de Jaeger, Umubiligikazi wari umucungamutungo w’Ikigo Nderabuzima cya Rusizi atumvaga uburyo Imbangukira gutabara yahabwa umuntu usanzwe kandi hategerejwe umunyacyangugu wari ukomeye kandi ashagawe, maze akagira ukujijinganya mu gufata umwanzuro, Soeur Mukazana Adeline wari Umukuru (Titulaire) w’Ikigo Nderabuzima yafashe umwanzuro ko Imbangukira gutabara ijyana umurwayi kwa Muganga ariko ikagenda itwawe n’umwe mu bapadiri bari bamuherekeje. Umwanzuro wakiriwe neza, umurwayi ashyirwa mu Imbangukira gutabara ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora atwawe na Padiri Kajyibwami Modeste.

Kuva ku wa 22 Gashyantare 1994, kwica byajyanaga no gutwika inzu z’Abatutsi ngo batazagaruka kubatura iruhande. Nibwo muri Mutongo batwikiye uwitwa Remy Mwalimu, Brune, Nkata Bernard, Nsengumuremyi, Sibomana Bénoît, Etienne wari ufite umugore witwa Athanasie, Kayitani Bushiru wo muri Cyete, Hategekimana Albert wo mu Karangiro, Ndorimana Apiyani, basenyera Harerimana Gaëtan wo mu yahoze ari Komini Gisuma n’abandi. Muri Segiteri Cyete batwitse kandi kwa Muhigirwa Innocent, kwa Gakwaya Théophile, kwa John, kwa Mukantwari, kwa Gatete Gilbert, kwa Munyemanzi Godefroid, kwa Kanyangurube, kwa Vincent, kwa Charles, kwa Fayida, kwa Berekimasi, kwa Bénoit, kwa Mahindi Théoneste, batwika inzu z’ubucuruzi z’Abatutsi zari ku muhanda n’ahandi.

Gutwika byajyanaga no gusahura, ibyasahuwe interahamwe zikajya kubigurisha Abakongomani mu isoko ryo mu Karangiro. Muri Komini Karengera ho impuzamugambi za CDR zakoreye urugomo rukabije i Ntendezi. Imodoka yose ibanyuzeho barayihagarikaga, Umututsi wese babonye bagakubita babashinja kugira uruhare mu rupfu rw’umuyobozi w’ishyaka ryabo Bucyana Martin. Mu bakubiswe harimo Kayitana Gaston wakoraga muri EAV Ntendezi, baramukubise baramunoza abantu bamukura ku muhanda bamuteruye.

Nyuma y’ubwicanyi n’urugomo byakorewe Abatutsi hirya no hino muri Perefegitura ya Cyangugu nyuma y’urupfu rwa Bucyana Martin, nta cyigeze gikorwa ngo hagire ukurikiranwa ku byaha byakozwe ku manywa, izuba riva. Nta n’urwego rwa Leta rwigeze rutabara bityo ngo habeho kuburizamo ibyo bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi. Kwica no kumenesha Abatutsi no kwangiza imitungo yabo byarangiye bityo, abapfuye n’ibyangijwe biteshwa agaciro. Ibyo byose bikagaragaza ko umugambi wo guhohotera no kwica Abatutsi wari igikorwa gisanzwe kandi gishyigikiwe n’ubuyobozi.

Source: Ubushakashatsi bw’iyari CNLG kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Cyangugu nyuma y’urupfu rwa Bucyana wari Perezida wa CDR
    Muri iyi nkuru bibagiwemo abatutsi bari bahungiye muri Ecole Normale de Mururu, bacumbikirwa muri salle, umufrere umwe ati nibagende birabuza abana aho bakinira. Mu gitondo ku wa kane barabadurumbanya ngo tujye mu misa, haza umupadiri w’umusirikare kugirango babahagarike umutima, ariko nka Soeur Adeline, turashimira Frere Jean Baptiste na Frere Alexandre bakomeje kurwana kunzirengane. Imana izabahe umugisha.

  2. Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri Cyangugu nyuma y’urupfu rwa Bucyana wari Perezida wa CDR
    Muri iyi nkuru bibagiwemo abatutsi bari bahungiye muri Ecole Normale de Mururu, bacumbikirwa muri salle, umufrere umwe ati nibagende birabuza abana aho bakinira. Mu gitondo ku wa kane barabadurumbanya ngo tujye mu misa, haza umupadiri w’umusirikare kugirango babahagarike umutima, ariko nka Soeur Adeline, turashimira Frere Jean Baptiste na Frere Alexandre bakomeje kurwana kunzirengane. Imana izabahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *