Uruhare rw’umugore ni ingenzi mu kurwanya icyorezo cya Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagore bo mu turere twa Muhanga na Nyanza , mu Ntara y’Amajyepfo basanga abagore bafite uruhare runini mu kurwanya no kwirinda icyorezo cya covid-19, kuko basanzwe ari ba mutima w’urugo ndetse bakaba baba mu miryango kurusha abagabo.

Mujawamariya Drocelle utuye mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza , avuga ko ubusanzwe umugore afite uruhare runini mu gukiza no kurinda umuryango we , n’icyorezo cya covid-19 ngo bafite inshingano zo gukomeza gukangurira abandi kukirinda no kukirwanya bahereye iwabo mu muryango .

Agira ati ‘’ni twe dusanzwe tuboneka mu muryango kurusha abagabo bacu ,uburyo bwo kwirinda corona turabuzi ni ugukaraba kenshi ,ukambara agapfukamunwa neza upfutse umunwa n’amazuru , ndetse tukibuka no guhana intera buri munsi , ibi rero njye mbikangurira abana n’umugabo buri munsi aho bagiye hose bakabimenya bakirinda ‘’.

Ibi binavugwa na Ikitegetse Christine nawe utuye mu Karere ka Nyanza ubusanzwe ukora akazi ko gucuruza amakara, avuga ko n’iyo bicaye baganira n’abagore bagenzi babo bibutsanya ububi bwa Covid -19 kandi bagasanga ari nabo bafite uruhare runini mu kuyirinda umuryango wabo n’Igihugu muri rusange.

Ati “iyi ndwara twese turayizi ko ari mbi , duhora tubiganira nkatwe tuba dufite abana turabizi bahora biruka bagiye gukina n’abandi bana , ni uguhora tubibutsa ko igihe ari kumwe n’abandi aho ku mashuri agomba gukaraba kenshi ,ntagakuremo agapfukamunwa, ndetse yanagera mu rugo akihutira gukaraba kandi abana ubona baramaze kubyumva barabyubahiriza.’’

Uruhare rw’abagore mu kwirinda Covid -19 kandi runagaragazwa na Uwamahoro Elisabeth utuye mu kagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga uvuga ko we yahisemo gufungirana abana mu rugo, kuko bakiri bato kandi akaba yarabonaga ibyo kwirinda batarabisobanukirwa.

Agira ati ‘’ abana baracyari bato cyane nahisemo kubgumisha mu rugo ,kuva covid yatera ntibarasohoka, ni njye ugenda kandi nanjye iyo ngeze mu rugo nihutira gukaraba n’ibintu mpora nsaba n’umutware wanjye akinjira mu rugo ko agomba kubanza gukaraba intoki , nkamwereka ko aramutse arangaye akandura natwe yatwanduza twese ,turamutse twanduye natwe twakwanduza abandi igihe tutirinze , buri gihe uko agiye musaba kudakuramo agapfukamunwa no gusuhuzanya’’.

Ibi anabihuriyeho na Nyiransabimana Virginie usanzwe akora akazi ko gukora isuku mu mujyi wa Muhanga , uvuga ko we afite abana bakuru bajya kwiga ngo abasaba kujya bakaraba kenshi , ngo icyorezo batazacyanduza abandi bana basigara mu rugo. Agira ati ‘’ mbabwira ko bagomba gukaraba amazi meza n’isabune kenshi haba ku ishuri, n’igihe bageze mu rugo bakabanza gukaraba mbere yo kwegera abandi.

Akomeza agira ati’ mpora mbibakangurira ngo bajye babikora kenshi kuko ni twe tugomba kugira uruhare mu gutuma icyi cyorezo kandi bihera mu muryango ,bikagera ku gihugu cyose’’.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 ni 6,349 ni mu gihe hamaze gufatwa ibipimo bingana na 657,995, icyi cyorezo kandi kimaze guhitana abantu 53 naho abakirwaye ni 507 mu gihe abamaze gukira ari 5,789.

Minisiteri y’Ubuzima ntihwema gukangurira abaturarwanda n’Abanyarwanda gukomeza kwirinda covid-19, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa neza ndetse no guhana intera igihe umuntu ari ahahurira abantu benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *