Urwibutso rwiswe urwa jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi ruherutse gushingwa i Gitega mu Burundi, ntiruvugwaho rumwe n’abaharanira kwibuka ubwo bwicanyi bwakozwe mu 1972.
Ingingo itavugwaho rumwe ni umuntu wubatse urwo rwibutso ndetse n’ukuntu rwubatswe mu kwezi gushize, uwatanze uburengenzira,… Abari mu muryango ‘Collectif International des survivants du Genocide Hutu de 1972’ bakorera i Burundi, bavuga ko uwiyitira kubaka uru rwibutso badakorana.
Ku rundi ruhande, Umuryango ‘Collectif International des survivants du Genocide Hutu de 1972’ mu Burundi, ukorera muri Canada, uvuga ko ari wo uri inyuma y’urwo rwibutso.
Mu Kiganiro BBC yagiranye n’umuyobozi w’uyu muryango, Nzeyimana Frederic, ari muri Canada, imubaza niba ari we watanze amabwiriza yo kwubaka urwo rwibutso.
Yagize ati “Hariya nyine barahaduhaye (abayobozi b’u Burundi) ngo tuhashyire ibuye ry’urwibutso, tuhavugira amajambo, ndetse tuhasomera na misa, twemeranya ko tuzanakomeza tuhubaka,…”.
Akomeza avuga ko mu kwezi kwa Mbere mu mwaka ushize aribwo babonye urwandiko rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, rwiga ku mikorere y’uyu muryango, mu Kwezi kwa kane umuryango “Collectif International des survivants du Genocide Hutu de 1972 au Burundi” uremerwa na Leta ndetse ko ukorana nayo.
Abajijwe umuntu waba waramuhaye uburenganzira bwo kubaka uru rwibutso, niba ari umuyobozi wa Komini, uw’Intara cyangwa se undi wese, ntiyeruye ngo avuge ngo ni uyu, Minisiteri cyangwa urundi rwego rwa Leta. Ati “nta muntu n’umwe mu gihugu kigendera ku mategeko ushobora kwihuruza akagenda agashinga ibuye rya mbere, akagenda agashinga ibyapa nta mutegetsi n’umwe ubizi, barabizi niko njye nabisobanura”.
Abajijwe igihe bubakiye uru rwibutso, yasubije ati “turwubatse uno mwaka, ku wa Gatandatu itariki 22 Nzeri 2018”.
Arakomeza asubiza intego yabo yo kubaka uru rwibutso, ati “ Tumaze kubona ko mu Burundi hariyo indi mitwe y’abantu biciwe bahawe inzibutso, ab’iwacu bamaze imyaka myinshi nta rwibutso bityo dufata umugambi ko hari icyo dushobora gukora mu maguru mashya”.
Uyu muryango ushimangira ko ari jenoside yakorewe Abahutu mu gihe umuryango w’Abibumbye utayemera. Nzeyimana Frederic ati “mu 2015 twaragiye dukora inama mu biro bya Loni tujyanye ubusabe, dufite n’amasinya angana n’ibihumbi bitanu, n’ibyemezo byose kugira ngo dusabe Loni ko yabyemeza”.
Akomeza avuga ko bibwiraga ko ari Loni yonyine yakwemeza ko ari jenoside yakorewe Abahutu, ariko ngo abanyamategeko bari kumwe, babatangarije ko atari Loni yonyine yemeza ibya jenoside, ko na Leta cyangwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yabyemeza.
Ati “ni aho rero twahereye tubisubiza i Burundi, icyo dutegereje nibyo turimo turakora, ni ikibazo cy’ubutabera,…”.
Ubwicanyi bwabaye mu 1972, bushinjwa izari ingabo z’u Burundi, imibare itangazwa y’Abahutu bishwe icyo gihe ni hagati y’ibihumbi 200 na 300 barimo n’umubyeyi (se) wa Perezida Nkurunziza Pierre uyoboye u Burundi kuva mu 2005.



