Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Mata 2022, urukiko rwo mu Bushinwa rwakatiye Umunyamerika Shadeed Abdulmateen igihano cyo kwicwa azira kwica nkana umukobwa w’imyaka 21, wahoze ari umukunzi we, nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV.
Mu cyemezo cyarwo Urukiko Rwisumbuye rw’Abaturage rwa Ningbo mu Ntara ya Zhejiang rwasanze nyuma y’uko batumvikanye ku gutandukana kwabo muri Kamena 2019, uregwa yateguye guhura no kuganira n’uwishwe, umukobwa w’Umushinwa witwa Chen, bahurira ahategerwa bus i Ningbo mbere yo kumwica amuteye icyuma.
Urukiko rwemeje ko uregwa “yishe umuntu yabigambiriye, yamuteye icyuma kandi akamukata mu maso no mu ijosi inshuro nyinshi, bikaviramo urupfu, rwatewe n’impamvu mbi n’ubugome, kandi uko icyaha cyakozwe byari bibi cyane kubw’ibyo n’ingaruka zigomba kuba zikomeye kandi bigomba guhanwa hakurikijwe amategeko “.
Umukozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko irimo gurikirana iki kibazo ariko ko nta byinshi yagitangazaho kubera impamvu z’ubuzima bwite.

2 Responses
Urukiko mu Bushinwa rwakatiye Umunyamerika igihano cy’urupfu
Ibibera ku isi biteye agahinda.Yishe “umukunzi we” w’imyaka 21!!! Niba se yali umukunzi we,ni gute yamwica?Urukundo imana idusaba si urwo ngurwo.Akenshi abavuga ko bali mu rukundo,baba bagamije kuryamana kandi ni icyaha.