ffr_cfyxoayh34s.jpg

Urukiko rwa gisirikare rurasomera umu-EX FAR wavuze aseka ko ari we warashe kuri CND akayangiriza

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, rurasoma urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ex-FAR, ukurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yari yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Gisirikare, ariko aza kubijuririra avuga ko habayeho kumwitiranya n’undi muntu.

Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude Henry yavuze aseka ko ari we warashe CND

Muri Gashyantare 20218 nibwo uyu wari mu rukiko rwa girisikare i Nyamirambo mu urubanza Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude Henry aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje humvwa cyane uruhande rw’Ubushinjacyaha.

Seyoboka yihanijwe kuvuga yigamba aseka ko ariwe warashishaga imbunda yangije inzu yahoze yitwa CND ikoreramo Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Seyoboka yafashe umunsi wose yiregura ku byaha bitatu aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarashimangiye ko banamwitiranya na Lieutenant Claude wavuzwe cyane mu bwicanyi mu mugi wa Kigali muri Jenoside.

Uyu munsi Umushinjacyaha yavuze ko uwo urukiko rufite uregwa ari Seyoboka Jean Claude kandi n’abamushinja bamuzi neza batamwitiranya n’undi uwo ariwe wese kuko harimo n’abari abaturanyi be, iwabo mu Kiyovu.

Seyoboka yavugiye mu rukiko ko imyobo abantu babona ku nyubako y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ariwe wayicukuye kuko yarashishaga Katyusha Lance rocket 107mm arasa abasirikare b’inkotanyi bari bahari bari ku rugamba.

Umushinjacyaha yavuze ko imyitwarire ya Seyoboka mu Rukiko aho ngo yigambye anaseka avuga ko ari we warashe CND ari imyitwarire idakwiye mu rukiko ko akwiye kuyihagarika.

Umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka adahakana ibyahaye ashinjwa ariko atagaragaraza impamvu zifatika zerekana ko atari we wabikoze cyangwa nta ruhare yabigizemo.

Yanavuze ko kuba mu bihe bishize yaragaragaye mu myigaragambyo muri Canada (aho yari atuye ari nacyo gihugu cyamwohereje) mu bamaganaga Leta y’u Rwanda ngo bigaragaza ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bamushinja, Bizimana Jean wari burugumesitiri wa Komini Rugenge atamwibeshyaho kuko usibye na Seyoboka uyu yari anaziranye na se Damien Seyoboka wabaye umuyobozi mukuru wa MAGERWA.

Uyu mugabo w’imyaka 55 aregwa uruhare muri jenoside yabareye mu gace ka Rugenge k’umujyi wa KIGALI aho yari atuye aho ashinjwa kuba yari ayoboye imitwe y’interahamwe. Ibi byaha arabihakana uko byakabaye.

ffr_cfyxoayh34s.jpg
Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka mu rukiko/RBA Twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *