Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 mbere ya saa sita z’amanywa, nibwo Kalisa Erneste wamamaye nka Samusure yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka ibiri isubitse ariko ikubiye mu mwaka umwe ariko hiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3.
Samusure yaregwaga ubwambuzi ku bantu batandukanye harimo n’aho yakoresheje sheki itazigamiye yahaye uwitwa Umutoni Olive.Ibi biri no mu byatumye atoroka ajya muri Mozambique atinya ko yatabwa muri yombi.Icyakora akigera muri iki gihugu yaje gutabaza abagiraneza barimo Niyonizera Judith bamuha ubufasha atangira kwishyura.
umwenda yari abereyemo abantu ari 7,400,000 Frw, nyuma yo gicibwa ihazabu n’urukiko ubwo hiyongereyeho 3000 000 Frw.
Urukiko rukimara gushishoza rwanzuye ko uyu mugabo afungwa imyaka ibiri isubitse.Bisobanuye ko Samusure atazafungwa ariko agomba kwitwararika mu gihe cy’umwaka kuko akoze icyaha kimusubiza muri gereza mbere y’uko uwo mwaka ushira, igihano yahabwa hakongerwaho ya myaka ibiri yari yarasubikiwe.


