Urukiko mpuzamahanga ruri i La Haye ruri mu Buholandi kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022 rwategetse Leta ya Uganda guha iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) indishyi ya miliyoni 325 z’amadolari ya Amerika.
Iyi ndishyi irajyana n’ibyo ingabo za Uganda zangije ubwo zari mu ntambara muri RDC mu myaka y’1990.
Igizwe n’ibice bitatu birimo: miliyoni 225 zijyanye n’ubuzima bw’Abanyekongo bwatakariye muri iyi ntambara, miliyoni 40 z’imitungo yangirijwe na miliyoni 60 z’umutungo kamere wangijwe.
Muri uru rubanza rwatangiye mu 1999, Leta ya RDC yasabaga indishyi ya miliyari 11 z’amadolari, Uganda yo yasubizaga ko ari umurengera.


