Ibiro by’Umuyobozi ushinzwe Ubushinjacyaha (DPP) byahamagariye Urukiko rw’Ubujurire kutakira ubujurire bwatanzwe na Godfrey Wamala uzwi ku izina rya Troy. Wamala ashaka kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe kubera urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Moses Ssekibogo, uzwi ku izina rya Radio Mowzey.
Wamala yahamijwe icyaha mu Kwakira 2019 n’umucamanza Jane Frances Abodo, ashingiye ku bimenyetso bifatika bishimangira icyaha cyo kumwica.Ibimenyetso byagaragaje ko ku ya 22 Mutarama 2018, Radiyo Mowzey yasuye akabari (De Bar) mu gace ko muri Entebbe. Igihe yari mu kabari, habaye amakimbirane, bituma Wamala bivugwa ko yafashe Radiyo Mowzey akamugira intere byanatumye yitaba Imana.
Mu gusubiza ubujurire bwa Wamala, umushinjacyaha wa Leta, Joseph Kyomuhendo, yavuze ko dosiye ya Wamala itujuje ibisabwa ku buryo yahabwa ububasha bwo kongera kuburana.Abunganira Wamala ntabwo batanze inyandiko zisobanutse ngo bityo babe bakwemererwa kujurira.
Umwanditsi w’urukiko rw’ubujurire, Lillian Bucyana, yemeje ko hari ibyangombwa bikenewe ahita atangaza ko isubikwa iburanisha risubikwa.Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian ukomoka mu Rwanda.
Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe.


