Aimable Karasira Uzaramba ukurikiranweho ibyaha byo guha ishingiro jenoside yakorewe Abatusti ndetse no kuyihakana akomeje gufungwa by’agateganyo nyuma y’aho Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwe, mu gihe avuga ko atiteguye gukomeza kuburana urubanza rwe avuga ko rushingiye ku mpamvu za Politiki.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine byo guha ishingiro no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kudasobanura inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha byinshi bikomoka ku magambo yakunze gucisha ku mbuga nkoranyamabaga cyane ku muyoboro wa YouTube.
Karasira avuga ko nk’uwarokotse jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya umunwa mu kuvuga ko ababyeyi n’abandi bavandimwe be bishwe n’abari abarwanyi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y’ubutegetsi buriho avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi.
Avuga ko muri we yemeranya n’umutimanama ko ari imfungwa ya politiki kandi ko yumva azakomeza kubizizwa. Mu bujurire bwe Karasira avuga ko asanga mu Rwanda nta butabera buhari ahubwo mu magambo ye abwita “Ubutareba” agashimangira ko azakomeza kubivuga atyo.
Umucamanza we avuga ko uregwa akekwaho ibyaha by’ubugome n’ubwo avuga ko yabiterwaga n’agahinda gakabije. Ashingiye ku ngingo z’amategeko zireba imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamanza yibutsa ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze ibyaha. Yemeje ko kuri Karasira hari ibyagezweho bihagije bituma akekwaho ibyo ubushinjacyaha bumurega.



2 Responses
Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Aimable Karasira
Ese karasira yigiraki imbere y’ubutabera?? Akomeza guhakana ibyaha yakoze bizagenda guté?kwavuga ngo aphunzwe n’a kagame ni azomukirayo,iyo nimvugo ya baba gonocideri bakoresha ntabwo ari kagame aphunga oya,karasira asa nkumwiyahuzi
Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Aimable Karasira
Ese karasira yigiraki imbere y’ubutabera?? Akomeza guhakana ibyaha yakoze bizagenda guté?kwavuga ngo aphunzwe n’a kagame ni azomukirayo,iyo nimvugo ya baba gonocideri bakoresha ntabwo ari kagame aphunga oya,karasira asa nkumwiyahuzi