Umuhungu wa Perezida wa Guinée Équatoriale, Theodorin Obiang, akanaba Visi Perezida wa kiriya gihugu, yaciwe amande ya miliyoni 30 z’ama-Euro(30,000,000,000Rwf) nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwigwizaho imitungo igenewe rubanda. Uru rukiko Kandi rwakatiye Obiang w’imyaka itatu y’igiciro cyakuweho, runategeka ko imitungo ye ifatirwa. Ni imitungo yiganjemo imodoka z’igiciro n’ibindi bintu by’urwibutso byahoze ari ibya nyakwigendera Michael Jackson. Muri 2017 urukiko rw’i Paris rwari rwamuhamije icyaha cyo kwiba amafaranga mu isanduku ya leta akayajyana mu bimufitiye inyungu ze bwite i Burayi. Icyo gihe yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu no gutanga amande ya miliyoni 30 z’ama-Euro, ariko aza kujuririra iki gihano. Obiang ntabwo yari mu rukiko, nk’uko atigeze anitabira urubanza rwa mbere. Uru rubanza rwajyanwe mu nkiko zo mu Bufaransa n’imiryango ibiri yo muri Guinée itegamiye kuri leta. Ubushinjacyaha bwamushinjaga kunyereza abarirwa muri miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika, akajya kuyakoresha ibimufitiye inyungu mu Bufaransa. Mu byo Obiang yari atunze harimo amagorofa atandatu afite agaciro ka miliyoni 116.7 z’amadorali, inzu ihenze i Paris, amasaha y’igiciro n’ibindi byiganjemo imodoka zihenze. Muri Nzeri umwaka ushize urukiko rwo mu Busuwisi rwari rwagurishije mu cyamunara imyinshi muri iyi mitungo. Biteganyijwe ko Obiang azamenya urumutegereje mu cyumweru gitaha, dore ko urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera abanyamategeko be bajuriyemo ruzaburanisha uru rubanza. Obiang ntiyemera ko iriya mitungo yanyinyereje, dore ko we avuga ko ari iyo yiyushye akuya. Theodorin Obiang yahoze Ari Minisitiri w’ubuhinzi n’amashyamba, mbere yo kuzamurwa mu ntera na se umaze imyaka 40 ayobora Guinée Équatoriale. Kumugira Visi Perezida ni ikimenyetso cy’uko Théodore Obiang Nguema ashaka kuzimika umuhungu we igihe icyo ari cyo cyose.
Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo urukiko rwumvise ubujurire bwe birangira rubutesheje agaciro.


