Urumva ko yitwa umwana- umudepite yamagana kwemerera ab’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Sangiza iyi nkuru

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banze gutora umushinga w’itegeko ryemerera abafite imyaka 15, guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, bamwe bavuga ko abo muri icyo kigero badakwiriye kwemererwa gufata icyo cyemezo.

Depite Bitunguranye Theogene ati ” U Rwanda ni igihugu gifite uko giteye, gifite umuco ukiranga, cyemera Imana…Iyo bigeze ku gufata icyemezo, hano baravuga umwana- w’imyaka 15 urumva ko bamwita umwana…”

Uyu mudepite yabajijje niba ubusanzwe hari imyaka y’ubukure ku bashaka akazi, gushyingiranwa, none gufata icyemezo ku buzima bw’imyororokere aribyo byaba byoroshye.

Uyu mushinga w’itegeko watangijwe n’Abadepite batanu, wamurikiwe Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022.

Depite Gamariel Mbonimana wasobanuye ishingiro ry’uyu mushinga, yavuze ko batangije uyu mushinga nyuma yo kubona ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 18 bakomeje guterwa inda zitateguwe kuko bagize 92%.

Ati “Bityo birakwiye ko abana bari muri iki cyiciro bahabwa ubwisanzure mu kubona serivisi zo kuboneza urubyaro bityo inzitizi yuko bafatirwa icyemezo n’ababyeyi cyangwa ababarera, igakurwaho.”

Mu gihe cyo gutorera uyu mushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere, muri iyi Nteko Rusange yari yitabiriwe n’Intumwa za Rubanda 55, Abadepipe 30 batoye ‘Oya’, 18 batora ‘Yego’ mu gihe abandi barindwi (7) bifashe.

Uyu mushinga ntiwatowe kuko abawanze ari 54,5%, abawemeye bakaba 32,7% mu gihe abifase ari 12,8%.

Benshi mu Ntumwa za Rubanda batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga, bavuze ko utanoze, bityo ko ukwiye ubugororangingo ndetse ukabanza ukaganirwaho bihagije.

Bamwe kandi bavuze ko uyu mushinga utaba uje gukemura ikibazo nyirizina gituma abangavu bakomeza guterwa inda zitateguwe ahubwo ko waba uje gukemura ingaruka zacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *