Ubutumwa bwa Perezida Donald Trump ku kibazo cy’ubutaka muri Afurika y’Epfo bwateje umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe na Afurika y’Epfo, ashinjwa gushaka gucamo ibice iki gihugu.
Afurika y’Epfo irarega perezida Donald Trump, wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuba ashaka guteza amacakubiri mu moko. Yasubiza ibyo Trump yanditse kuri twiter yumvikanisha ko abahinzi b’abazungu barimo gutwarirwa ubutaka bakabica.
Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize, Perezida Donald Trump yagize ati: ” Nasabye Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo gukurikira hafi ibijyanye n’ubutaka muri Afurika y’Epfo, ifatwa ry’ibikingi, gukurwa ku butaka n’iyicwa rya bene ibikingi benshi. Guverinoma ya Afurika y’Epfo ubu iri kwigarurira ubutaka bw’abahinzi b’abazungu ”.

Ubwo butumwa bukaba bwarasaga n’ubusubiza itegeko rishya ry’ivugurura ry’ubutaka, perezida Cyril Ramaphosa ashaka gushyiraho nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Mu kumusubiza, Guverinoma ya Afurika y’Epfo ku rubuga rwa Leta, yagize iti: “twamaganye twivuye inyuma ukutareba kure, bidafite ikindi bigamije uretse guca igihugu cyacu mo ibice, binatwibutsa ibihe byacu gikoloni byahise”. Nyuma guverinema yanditse igira iti: “ Afurika y’Epfo izihutisha ivugurura ry’ubutaka, mu bushishozi, kandi mu buryo butagira uwo buheza, butaryanisha rubanda mu gihugu ”.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse gutangaza ko azavugurura itegeko nshinga bikazatuma ubutaka bufatwa kandi bukongera gutangwa nta ngurane ihawe ababutunze ubu.


