Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 22 Gashyantare 2021, cyaranzwe n’amakuru arimo arebana n’ubutabera, politiki, umutekano n’ubuzima nk’uko bisanzwe.
Cyumvikanyemo inkuru y’incamugongo ku Bataliyani, y’urupfu rwa Ambasaderi wabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wishwe arashwe, gisubukurwamo urubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa, haba n’Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Ni izikurikira:
Urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC
Abitwaje intwaro biciye Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio, umurinzi we ndetse n’umushoferi wa PAM muri Gurupoma ya Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo tariki ya 22 Gashyantare 2021.
Kugeza ubu keretse gukeka umutwe witwaje intwaro wa FDLR ngo waba warabishe (na wo warabihakanye) ntabwo haramenyekana uwaba wihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Attanasio n’aba babiri.
Gusa iperereza ryaratangiye bitegetswe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi kugira ngo hamenyekane abishe aba bantu n’impamvu yabibateye.
Busingye yavuze ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnson yahishuriye Al Jazeera ko Leta yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, ibicishije ku nshuti ye yamuzanye.
Aya makuru yafatwaga nk’ibanga yaje guteza impaka, Minisiteri y’Ubutabera isobanura ko atagombaga kujya ahagaragara, mu gihe iki gitangazamakuru cyo kivuga ko itsinda ryateguraga ikiganiro cya Minisitiri Busingye, ryibeshye rikohereza videwo akubiyemo.
Iyi videwo ni yo Al Jazeera yashingiyeho ihata ibibazo Minisitiri Busingye, imubaza niba koko Leta y’u Rwanda yarishyuye indege yazanye Rusesabagina, na we arabyemera.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC barateranye
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bateranye ku wa 27 Gashyantare 2021, bashyiraho ubuyobozi bukuru bushya bwawo.
Perezida Kagame wari Umuyobozi Mukuru wa EAC yasimbuwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, naho Liberat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, asimburwa n’Umunyakenya, Peter Mathuki.
Hashyizeho kandi n’abanyamategeko b’urukiko rwa EAC (EACJ), barimo Abanyarwanda babiri; Richard Muhumuza na Anita Mugeni, Igifaransa cyongerwa mu ndimi zikoreshwa muri uyu muryango.
Ingabo za CAR, iz’u Rwanda n’u Burusiya zafashe umujyi wafatwaga nk’ibirindiro bya François Bozizé
Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (CAR) ku bufatanye n’iz’u Rwanda n’abakomando b’u Burusiya, zafashe umujyi wa Bossangoa ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya François Bozizé urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Intebe wa CAR, Firmin Ngrebada tariki ya 24 Gashyantare 2021, ku rubuga rwa Facebook.
Ibi ni ibikorwa izi ngabo zikomeje, zigarurira tumwe mu duce twari twarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu, agashaka kongera kukiyobora ariko ntiyemerwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


