Kuva mu mwaka wa 2005 ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, izina Gen Adolphe Nshimiyimana ngo niryo ryazaga cyane mu mazina yavugwaga muri iri shyaka haba mu bibi ndetse no mu byiza.
Isesengura ryakozwe n’ ikinyamakuru cy’i Burundi RPA (Radio Publique Africaine), bagaragaza uburyo urupfu rwa Adolphe ari ikimenyetso cy’uko ishyaka CNDD FDD ritakaje ingufu, by’umwihariko ko uwo mujenerali ari we wijandikaga mu bikorwa ibyo ari byo byose bikabafasha kugera ku ntsinzi.

Bati: “buhoror buhoro, ubuyobozi bwa Gen Adolphe Nshimiyimana bwagiye bwagurwa n’iterabwoba, akanigomeka ku ntekerezo zo muri CNDD FDD akoresheje iterabwoba”.
Gen Adolphe yishwe nawe yashinjwaga kugira uruhare mu iyicwa rya bamwe mu banyapolitiki b’i Burundi, abanya-Gatumba, ababikira 3 b’abataliyanikazi,…
Ku wa 2 Kanama 2015, ubwo inkuru mbi yasakaraga i Burundi ko Gen. Adolphe arashwe n’umukomando utaramenyekana, iyo nkuru ngo yaciye intege abayoboke mu ishyaka CNDD FDD ndetse ko ari inkota yari icumiswe mu mutima w’iryo shyaka.
Amakuru yatangajwe n’umwe mu bayoboke ba hafi muri CNDD FDD, agira ati:‘‘Uku kubura kwa Gen Adolphe Nshimirimana ni ingaruka mbi zo guhirima ku butegetsi bwa Nkurunziza, urupfu rwe rwateye icyoba (peur) Leta”.
Kuva Gen Adolphe yakwicwa, umurambo we urakitabwaho ndetse ko n’aho azashyingurwa hagizwe ibanga rikomeye cyane na Guverinoma y’i Burundi.
Bamwe batekereza ko ashobora gushyingurwa mu irimbi rishyinguwemo abanyapolitiki bapfuye baharanira demokarasi hafi na Merchial Ndadaye,… abandi bakibaza ko ashobora gushyingurwa ahubatse ibiro bikuru bya CNDD FDD nk’umuntu wabo wari intashyikirwa.
Kugeza magingo aya, abahitanye Gen. Adolphe ntibaramenyekana, amakuru yagiye acicikana mu bitangazamakuru akaba atunga agatoki Leta ya Nkurunziza ko ari yo yaba yaramwikijije kubera kudahuza n’abandi mu buyobozi, dore ko ahantu yarasiwe ngo iyo bataba abantu batumwe na Leta ko batari kuhikura (mu Kamenge).
Bivugwa ko Perezida Nkurunziza yabuze ukuboko kwe kw’iburyo (Adolphe), ko aho byari bigeze yasaga nk’ukora ibyo yategetswe na Adolphe, by’umwihariko ko babaye inshuti kuva na kera bakina mu ikipe imwe y’umupira w’amaguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


