Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015,Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu cyumba cye yapfuye. Kugeza ubu urupfu rwe rukomeje kuba urujijo bibaza icyo yazize.
Amakuru ava mu rugo rwa Padiri Karekezi Dominique avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo aze gufata ibyo kurya bya mu gitondo bagaheba.

Nyuma ngo baje gukomeza kumutegereza, bigera mu masaha ya saa sita babona ntaje ku meza uko byari bisanzwe, ni ko gukomanga bumva nta muntu ukingura, ndetse bahamagara telefoni ye babura uwitaba. Nyuma baje gutabaza abantu baraza bica urugi basanga yapfuye.
Abahageze bwa mbere bavuga ko ko basanze umurambo wa Padiri Karekezi ufite igikomere mu mutwe, ndetse imbere y’igitanda ngo hari amaraso menshi.
Ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo yaba yazize nk’uko amakuru aturuka muri iyi Kaminuza yo mu karere ka Ngoma abivuga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko bagikomeje iperereza ku cyaba cyamuhitanye. Aka yirinze kugira byinshi atangaza mu gihe iperereza rigikorwa.
Padiri Dr Karekezi yabaye umuyobozi mukuru wa Kinyamateka ndetse anayobora inama nkuru y’Itangazamakuru MHC. Nyuma yagiye I Ngoma aho yagiye kuyobora Kaminuza ya Inatek.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


