Urutonde rw’abantu 10 bavuga rikijyana ku Isi mu 2018

Sangiza iyi nkuru

Kugeza ubu, Isi ituwe n’abaturage barenga miliyali 7.5 , ariko uko iminsi ishira niko hagaragara abanyembaraga bashobora kuvuga Isi igakangarana bitewe n’ibihugu baturukamo, bayobora , amafaranga n’ibindi byose bituma icyo bavuze cyumvikana ndetse kigahabwa agaciro.

Mu rutonde rw’abantu 75 bashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru forbes, bwiza.com igiye kugerageza kukwerekamo 10 ba mbere bafite ijambo n’ubutware mu ntoki zabo kubera ibyo twavuze haruguru.

1.Xi Jinping , w’imyaka 64 ni Perezida w’igihugu cya China akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi CPC ( Communist Party of China) . Uyu mugabo ashyizwe kuri uru rutonde mu gihe mu gihugu cye baherutse guhindura Itegeko Nshinga, aho byamuhaye uburyo bwo kuyobora u Bushinwa kugeza igihe ashatse kuviraho cyangwa apfuye.

jSi ibyo gusa,  igihu cy’u Bushinwa gisa nkaho kihariye isoko hirya no hino ku Isi bitewe n’uburyo kizamuka mu bukungu muri ibi bihe.

2. Vladimir Putin

PT

Afite imyaka 65, ni Perezida w’igihugu cy’u Burusiya, yagiye ku buyobozi  mu mwaka 2000, amaze gutorerwa manda 4 nka Perezida , uyu nawe uburyo yagiye ahangana, akanavuguruza amerika ku byemezo yagiye ifata, no kuba igihugu cye kiri mu bihugu bivuga rikijyana mu muryango w’abibumbye, bigenda bimugaragaza nk’umunyembaraga, aho mu matora aherutse yagize amajwi 77% bityo akaba yashyizwe ku rutonde aza ku mwanya wa kabiri.

3.Donald Trump

tr 2

Ni Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), afite imyaka 71, birumvikana ko kujya kuri uru rutonde bitaba impanuka bitewe n’uko ayoboye igihugu cy’igihangange kivuga rikijyana mu muryango w’abibumbye. Si ibyo gusa kuko uyu mugabo ubusanzwe ni umwe mu baherwe bafite ifaranga ritubutse.

4.Angela Merke l

merk

Ayobora igihugu cy’u Budage, afite imyaka 63, mu 2017 yatorewe manda ya kane, uyu na we uburyo igihugu cye kihagazeho mu bukungu ugereranyije n’ibindi byo mu Burayi no kuba ari umwe mu bavuga rikijyana bimushyira ku mwanya wa 4.

5.Jeff Bezos

JO

Afite imyaka 54, ni umuherwe akaba nyiri Amazon.com, afite ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye, aza mu bakire ba mbere ku isi , akaba afite ubutunzi bubarirwa muri miliyari 100 z’amadolari ya Amerika, ni we washinze uru rubuga rukorerwa ubucuruzi butandukanye, ibi bimuhesha kuvuga rikumvikana.

6.Pope Francis

pope

Afite imyaka 81, ni umushumba wa Kiriziya Gatorika (Roman Catholic Church), uyu mushumba wa kiriziya afite ijambo kuri iyi Isi ya Rurema kuko miliyari hafi 2 muri miyali 7 zirenga ari abayoboke b’idini Gatorika. Ni umwe mu bigaragaje batanga ubutumwa buhindura, bwunga bukanakiza abatuye iyi si. Ibi bimuhesha kuba umwe mu bavuga rikijyana.

7.Bill Gates

gate

Afite imyaka 81 , ni umwe mu baherwe ba mbere ku isi ndetse agenda agaruka ku rutonde rw’imbere rw’abafite agatubutse, uyu ni nawe nyiri ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, aho abarirwa muri miliyari hafi $92 z’amadolari ya Amerika.

8.Mohammed bin Salman Al Saud

arab

Afite imyaka 32 akaba ari umwana w’umwami wa Saudi Arabia, uyu na we ni umwe mu bavuga rikumvikana bitewe n’ubukire bwo mu muryango n’uburyo igihugu cyabo gifite ijambo mu ibihugu by’Abarabu cyangwa ibigendera ku mahame ya Isilam.

9.Narendra Modi

NASEB

Ni Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Buhinde, afite imyaka 67, uyu na we kuba ayobora igihugu gifite abaturage barenga miliyari imwe, hafi miliyari imwe n’igice bimuha kuvuga rikijyana kandi igihu cy’u Buhinde ni kimwe mu bihugu byiyubaka umunsi ku wundi aho mu ikoranabuhanga no mu buvuzi , ubuhanzi n’ibindi kiza mu bya mbere byihagazeho.

10.Larry Page

GOO

Afite imyaka 67, ni umuyobozi wa Alphabet, akaba akomoka mu muryango w’abashinze google, uyu akaba afite ubutunzi bukabakaba miliyari $51.1.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *