Urutonde rw’abaperezida 11 b’Afurika n’imikino bakunda

Sangiza iyi nkuru

Imikino itandukanye bimenyerewe ko rubanda rusanzwe ari rwo ruyitabira rukagaragaza n’amarangamutima, nyamara hari n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika bakunda iyo mikino bakanabigaragaza ndetse bamwe bakanategura amarushanwa ahuza ibihugu bitanduka.
Sport
Igitangazamakuru Jeune Afrique mu bushakashatsi bwacyo cyashyize ahagaragara cyakoze urutonde rw’aba bakuru b’ibihugu n’imikino bakunze kwibandaho.
Paul Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira imikino itandukanye, ndetse we by’umwihariko akaba anatera inkunga irushanwa rikomeye rizwi nka CECAFA Kagame Cup by’umwihariko akaba ari n’umukunzi w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Uretse gukunda ruhago, uyu mukuru w’igihugu ngo akunda kureba umukino wa Basket dore bamwe mu bana be ari abahanga kuri uyu mukino.
Pierre Nkurunziza
Perezida w’u Burundi Nkurunziza uretse no gukunda umupira w’amaguru ni umwe mu bakinnyi beza banakunze kureba mu izamu, aho anafite ikipe izwi ku izina rya Haleluya Fc akaba anakunze kujyana nayo aho agiye hose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo n’ubusanzwe akaba ari umuhanga mu mukino wa ruhago dore ko ngo yanabyize mu mashuri aho bishimangirwa n’uwahoze ari umuyobozi wa FIFA washatse kumuha akazi ariko undi akamutera utwatsi.
Joseph Kabila
Uyu muyobozi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ashimishwa no gusiganwa kuri moto ndetse akaba akunda by’umwihariko guterura ibyuma ( Gym),ibi bikaba byaragaragaye kenshi ubwo yafatwaga amashusho ari mu nzu y’imyidagaduriro mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu .
Kaguta Museveni
Perezida Museveni wa Uganda yagiye agaragaza kenshi ko yibona mu mukino wa ruhago aho bishimangirwa n’amarushanwa y’urubyiruko yagiye ashyiraho muri Uganda.
Si ibi gusa kuko bikunze kugaragara rimwe na rimwe nko mu ngero atanga iyo yasuye uduce cyangwa ibihugu runaka aho usanga higanzamo izijyanye n’umupira.
 
Abdelaziz Bouteflika
Uyu muyobozi w’igihugu cya Algeria ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakuze kandi bakaba bakunda imikino itandukanye, ariko by’umwihariko akaba akunda umukino wa ruhago ndetse akaba akora imyitozo ngororamubiri(Gym).
Robert Mugabe
Uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe, ngo n’ubwo kugera mu zabukuru hari byinshi bigenda bimucaho, ariko ntaravirira umupira w’amaguru kuko ngo n’iyo arimo kurebera imikino kuri televiziyo usanga umugore we aba azi aho agomba kuba yicaye kuko ngo aramutse amwegereye yahura n’akaga bitewe n’uko iyo Mugabe ikipe akunda itsinze ashobora kumukubita aho abonye hose kubera ibyishimo.
Ali Bongo Ondimba
Ali Bongo Perezida wa Gabon ngo uretse no gukunda umupira wo mu gihugu cye, akunda amakipe y’I Burayi by’umwihariko Real Madrid, Ace Milan na Buyern Munich.
Nubwo uyu mugabo akunda aya makipe yose ngo ntibimubuza gukunda icyamamare mu ikipe ya Fc Barcelona ,Lionel Messi.
Idriss Déby Itno
Uyu mukuru w’igihugu cya Tchad, we ntabwo yisanga cyane mu mupira w’amaguru cyane,ahubwo ngo akunda amasiganwa y’amafalashi, imikino ikunzwe kuvugwa ko ari iy’abifite.
Jacob Zuma
Jacob Zuma Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, akunda umupira w’amaguru ndetse ngo mu gihe yari afunzwe ataraba umukuru w’igihugu yajyaga ahuza abasore bafunganywe bagakora amatsinda azanya ahangana muri uwo mukino.
Mu mwaka wa 2010, kandi nibwo uyu mugabo yakiriye irushanwa ry’igikombe cy’isi ryabereye mu gihugu abereye umuyobozi.
Mahamadou Issoufou
Mahamadou uyobora Niger akunda kunezezwa n’imikino olempike ndetse ngo akaba agira uruhare rukomeye mugushyigikira abakinnyi bo muri icyo gihugu ngo bajye kwitoreza mu Budage mu rwego rwo gukarishya imyitozo.
Paul Biya
Paul Biya Perezida wa Cameroun ngo akunda cyane umukino wo gusiganwa ku magare ndetse no kwiruka, aho nawe ubwo ngo ajya anyuzamo agatwara igare akaniruka anyura mu mashyamba atandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *